Umwarimukazi muri kaminuza wo mu gihugu cya Uganda, Dr. Stella Nyanzi yatawe muri yombi n’igipolisi cyimumarana amasaha menshi kimuhata ibibazo ku magambo ashinjwa kuvuga asebya umuryango w’umukuru w’igihugu.
Uyu mwarimukazi yasabwe kwitaba igipolisi nyuma y’amagambo yanyujije ku rubuga nkoranyambaga anenga umufasha wa perezida Museveni, Janet Museveni avuga ko atanabashije gufasha abakobwa batishoboye kubona impapuro z’isuku, zizwi nka Cotex, mu gihe bari mu mihango.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dr. Stella Nyanzi nyuma yo kurekurwa akaba yatangaje ko igipolisi cyamubajije mu kinyabupfura kikamwemerera gusubiza ibibazo.

Igipolisi ngo kikaba cyamubwiye ko mu magambo yanyujije ku rubuga nkoranyambaga yatutse perezida museveni n’umufasha we nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ivuga.
“Baba bashaka kuvuga iki iyo bavuga ngo naratukanye? Ahubwo abo bayobozi na leta nibo batukisha Abagande igihe birengagiza igihugu.”, ibi akaba ari byo Nyanzi yabwiye abamushyigikiye.
Uyu mugore wamenyekanye cyane muri Kaminuza ya Makerere, yakomeje avuga ko nta kintu na kimwe kizamubuza kuvuga icyo atekereza ku mugaragaro cyeretse ngo nibamurasa agapfa.
Tubibutse ko Dr Stella Nyanzi yigeze kuvugwa cyane mu itangazamakuru muri Gicurasi umwaka ushize, ubwo yafataga icyemezo cyo kwigaragambya yambaye ubusa nyuma yo gufungirwa ibiro bye mu ishami ry’ubushakashatsi mu bijyanye n’imibereho rya kaminuza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




