Uganda: Umwe mu bakekwaho uruhare mu iyicwa rya AIGP Kaweesi yafashwe ahungira muri Congo

Sangiza iyi nkuru

Umukuru w’igipolisi cya Uganda, IGP Kale Kayihura yahishuye ko hari ibimaze kugerwaho mu muhigo ukomeje wo guhiga abanyabyaha bahitanye Uwari Umuvugizi w’Igipolisi, AIGP Andrew Kaweesi wicanywe n’umurinzi ndetse n’umushoferi we kuwa gatanu ushize.

IGP Kayihura yabwiye abari bitabiriye umuhango wo gushyingura nyakwigendera ahitwa Lwengo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, ko bamwe mu bakekwaho uruhare muri ubu bwicanyi bamaze gufatwa.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nubwo atigeze atangaza umubare cyangwa amazina yabo, Gen Kale Kayihura yashimangiye ko usibye ibyo abantu benshi bagiye bavuga, we n’igipolisi batazaruhuka kugeza igihe ubutabera buzatangwa.

Yagize ati: “ Abantu bamwe bajya bavuga ko Kayihura aryamye; ntabwo ndyamye; igipolisi ntikiryamye

Yakomeje agira ati: “ N’ubu tuvugana, twataye muri yombi abantu bamwe. Mu by’ukuri muri iki gitondo umwe muri bo yafashwe agerageza gucikira muri Congo .”

Iyi nkuru dukesha Chimpreports irakomeza ivuga ko iperereza ryatangiye kuri uwo wa gatanu AIGP Kaweesi yiciwemo, ryanazanywemo impuguke zo mu Kigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha muri Amerika kizwi nka FBI, dore ko hari n’amakuru avuga ko nyakwigendera yari yaratojwe na FBI ubwayo.

IGP Kayihura yari aherutse gutangaza ko ibizajya biva mu iperereza ry’Abagande bafatanyije n’impuguke mu iperereza z’abanyamahanga, azajya atangazwa uko azajya aboneka.

Ibinyamakuru byo muri iki gihugu bikaba nabyo bitangaza ko abantu bagera mu 10 bakekwaho uruhare muri ubu bwicanyi bafungiwe muri za station za polisi zitandukanye harimo n’inkuru ya Kampala.

Umwe mu batawe muri yombi we bivugwa ko yafatiwe ahakorewe icyaha agerageza gutwara amaraso ndetse n’itaka byari aha habereye ubwicanyi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *