Urukiko rukuru rwa gisirikare muri Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 19 Gashyantare rwarekuye by’agateganyo Herbert Muhangi wahoze ari umuyobozi w’umutwe kabuhariwe wa polisi witwa Flying Squad, ku ngurane ya miliyoni 10 z’amashilingi, ariko nyuma yo kurekurwa yongera gutabwa muri yombi n’igisirikare ari kwerekeza iwe. Uyu akaba ari umwe mu bakurikiranweho gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda kimwe na Gen Kale Kayihura n’abandi.
Kugirango arekurwe, yatanze ibyemezo bya muganga byavuye mu ivuriro bya military police bigaragaza ko ubwoko bwa acide afite mu gifu budashobora kuvurirwa aho afungiye. Yanavuze ko yamaze iminsi 209 ataragezwa mu rukiko binyuranyije n’itegeko nshinga.
Umwunganzi we mu mategeko, Charles Ssekayita we yanavuze ko uwo bareganwa, Gen. Kale Kayihura, nawe yarekuwe by’agateganyo. Ibi ariko ntibyakozwaga Major Wilson Nuwagaba ukora mu butasi bw’igisirikare cya Uganda (CMI) wasabye urukiko kutarekura Muhangi by’agateganyo, asobanura ko ashobora kubangamira iperereza rikomeje gukorwa.
Major Nuwagaba uri mu iperereza ku biregwa Muhangi nk’uko iyi nkuru dukesha Spyreports ikomeza ivuga, yavuze ko ukekwa akurikiranweho ibyaha bikomeye byo gufasha no kugira uruhare mu ishimutwa ry’abantu kandi ngo ryakoreshejwe ubugizi bwa nabi.
Aha hakavugwa icyurwa rya Lt Joel Mutabazi wahoze mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu cy’u Rwanda washimuswe mbere yo koherezwa mu Rwanda, na bagenzi be Jackson Karemera, na Innocent Kalisa hagati ya 2008 na 2010.

Ubwo yatangaga umwanzuro we, Chairman w’urukiko Rukuru rwa Gisirikare, Lt Gen. Andrew Gutti, yashingiye ku byatangajwe n’umwunganizi wa Muhangi, Charles Ssekaya, wavuze ko afite uburwayi bukomeye butavurirwa mu bitaro bya gisirikare, yongeraho ko n’abaganga bo mu kigo cya gisirikare cya Makindye afungiyemo bemeza ko ntacyo bakora ku buzima bwa Muhangi kuko amaranye ubwo burwayi igihe kirekire, akaba akeneye kwitabwa byisumbuye n’abaganga bigenga, aba ari ho Gen. Gutti ahera yemera ko Muhangi afungurwa by’agateganyo atanze miliyoni 10 z’amashilingi.
Nyuma yo kurekurwa by’agateganyo ariko igisirikare cyongeye kumuta muri yombi ataragera n’iwe nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru.
Usibye Kale Kayihura, Muhangi areganwa n’abandi bantu barimo, Col Atwooki Ndahura (nawe uherutse gufungurwa by’agateganyo), Nixon Agasirwe, Richard Ndaboine, Patrick Muramira, Jonas Ayebaza na Kitagenda Abel Muyomba.


