Uganda: Undi Munyarwanda yasubijwe mu Rwanda nyuma y’iminsi akorerwa iyicarubozo

Sangiza iyi nkuru

Abategetsi ba Uganda basubije mu Rwanda undi mucuruzi w’Umunyarwanda wafatiwe mu isoko rya Owino n’abakozi b’urwego rw’ubutasi mu gisirikare (CMI).

Uyu Munyarwanda witwa Patrick Niyigena, utuye Remera, ngo kuwa 08 Ukwakira 2018 yari agiye I Nairobi aho yari agiye kugura ibyuma bya firigo byo gucuruza I Kigali, ariko ahagarara I Kampala amasaha 2, aho yafashe icyemezo cyo kuva muri gare akajya kureba inshuti ye no kugira utwo yigurira mu Isoko rya Owino.

Yabanje kubonanira n’iyo nshuti ye yitwa Vincent muri Garden City amuha amadorali 1400 ngo aze kugira ibyo amugurira I Nairobi. Mu kugaruka muri gare ngo yanyuze mu isoko aho yahuriye n’abasore bagera kuri batatu bari mu myaka 20 bakamuhatira kwinjira mu modoka y’umukara yahise imujyana muri safe house (inzu yizeweho umutekano) akeka ko iri mu gace ka Natete mu nkengero za Kampala.

Aho ngo yahamaze iminsi 3 muri kasho afunze arinzwe n’abasivili bafite imbunda aziritse amaboko n’amaguru mu nzu yitaruye abantu benshi bakomeza kumubaza niba yari umusirikare w’u Rwanda.

Yavuze ko ari ko yakubitwaga imigeri mu mbavu abazwa niba ari intasi y’u Rwanda, akababwira ko ari umucuruzi usanzwe ariko ntibumve bagakomeza kumukubita.

Yagize ati: “ Ijoro rimwe umusore yaje mu cyumba nari ndimo ambwira ko agiye kuntera umuti umfasha gukira uburibwe vuba. Naranze kugeza ambwiye ko ari itegeko rivuye kwa boss we kandi ko bagomba kumpatira gufata urwo rushinge…nyuma yo kuruntera nacitse intege ndahwera igihe kirekire .”

Amaze kugarura ubwenge, Niyigena ngo yasubijwe kuri Trinity Bus n’abari bamufashe, bamutegeka gusubira mu Rwanda.

Niyigena yabwiye The New Times ko yari afite amadolari 100 kongeraho 1400 yari yahawe n’inshuti ye n’amashilingi 30,000 yose bayatwaye. Ngo banafatiriye inzandiko ze z’inzira n’indangamuntu abasabye byibuze kumusubiza ibyo byangombwa bamukubita urushyi.

Ati:“ Naganiriye inkuru yanjye umugabo aho bus zihagarara ukorera Trinity, musaba kunshakira moto ijyana kuri ambasade arabikora .”

Ageze kuri ambasade nibwo Niyigena ngo yagaburiwe neza ajyanwa kuri station ya polisi ya Kampala akoreshwa inyandikomvugo, nyuma ahabwa ibyangombwa bimusubiza mu Rwanda.

Niyigena yavuze ko kuri polisi yabwiwe ko ari umwe mu bibazo byinshi nk’ibi bamaze iminsi igera ku byumweru 2 bakira. Ngo akaba yarajyaga yumva ko muri Uganda Abanyarwanda batabwa muri yombi bya hato na hato akabifata nk’ibyoroshye kugeza ubwo byamubagaho.

Yavuze ko yari asanzwe ajjya muri Uganda ndetse yari ari yo muri Nyakanga no mu mwaka ushize muri Gashyantare ariko atigeze atekereza ko byamubaho. Ati: “ Ndasaba abacuruzi b’Abanyarwanda bajya guhaha muri Uganda kujya iteka bagenda mu matsinda ku buryo baba nk’abarinzi b’inshuti zabo. Niba udashoboye kugenda mu itsinda nakugira inama yo kutajyayo .”

Uyu yanasabye Guverinoma y’u Rwanda kumusuzumisha hakamenyekana ibyari mu rushing yatewe.

Hagati aho abanyarwanda bagera kuri 25 bakaba baherutse gukatirwa igifungo cy’umwaka n’urukiko rwo muri Kisoro bashinjwa kwinjira muri Uganda binyuranyije n’amategeko.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *