Uganda: Undi musore agerageje kwiyahura ruramubwira ruti uzaze ubutaha

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’amezi atageze kuri abiri umusore w’imyaka 17 wo mu gihugu cya Uganda witwa Mustafa Lule agerageje kwiyahura asimbutse ku nyubako ndende izwi nka Mabirizi Complex ariko akarokoka, undi mugande kuri uyu wa Kane, itariki 22 Nzeri 2016, nawe yagerageje kwiyahura asimbutse ku nyubako ndende y’ubucuruzi izwi nka Garden City Mall nawe ruramwanga.

jumper

Uyu musore imyirondoro ye itabashije guhita imenyekana ugaragara nk’uri mu kigero cy’imyaka 20, yasimbutse ariko ntiyapfa arakomereka bikomeye mu mutwe, ku ntugu no mu mugongo, ariko babasha kumujyana kwa muganga byihuse.

p

Iyi nkuru dukesha Chimpreports ikaba ivuga ko Abagande ku mbuga nkoranyambaga batangiye kuvuga ko impamvu urubyiruko rurimo kugerageza kwiyaka ubuzima cyane muri iyi minsi ari uko rukomeje kwibasirwa n’ubushomeri.

poi
Abaturage bashungereye

Uwitwa John Bosco yagize ati: “ Uku kugerageza kwiyahura kwose kuraterwa n’urwego rwa stress dufite. Kubura akazi, amafaranga n’ibindi. Ndizera ko ukundi kugerageza kwiyahura kuri bukurikire ”.

Uyu musore wari ugiye kwiyaka ubuzima bikaba bivugwa ko nta kandiko kagaragaza impamvu yari agiye kwiyica yari yasize.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *