Mu rukiko rwa gisirikare muri Uganda hashinjwe kandi rukomeza gufunga abantu 15 bakekwaho kuba baragize uruhare mu iyicwa ry’abapolisi no kubambura imbunda mu gace ka Greater Mubende umwaka ushize.
Bakurikiranyweho ibyaha bine by’ubwicanyi, ibyaha bibiri by’ubujura bukabije n’icyaha kimwe cy’ubuhemu.
Ubushinjacyaha buvuga ko bakoze ibyo byaha hagati y’itariki 7 Ukuboza na 16 Ukuboza umwaka ushize.
Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, Lt Gen Andrew Gutti, yasomeye abaregwa ibyaha bahakanye nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.
Ubushinjacyaha buyobowe na Lt Col Raphael Mugisha buvuga ko abakekwaho ibyaha ndetse n’abandi batarafatwa bari mu bice bitandukanye mu turere twa Wakiso, Mityana, na Kiboga bakora nk’abakozi ba Uganda National Coalition for Change, ingabo zishora mu bikorwa nk’iby’intambara yo kurwanya leta ya Uganda, binjije abantu kandi batera ahakorera abashinzwe umutekano.
Umwaka ushize, mu Kuboza, abagizi ba nabi batazwi bishe abapolisi bari kuri sitasiyo ya Polisi ya Busunju mu karere ka Mityana.
Cpl Alfred Oketch, Police Constable Moses Kigongo, Cpl Francis Nsubuga, na Special Police Constable (SPC) Paul Ddimba baguye muri ibyo bitero.
Ubushinjacyaha buvuga ko abakekwaho ibyaha basanzwe bafite grenade ebyiri mu buryo butemewe kandi ari amasasu yemerewe gutungwa n’ingabo, binyuranyije n’ingingo ya 3 (1) (2) (a) y’Itegeko rigenga intwaro.
Ubushinjacyaha bwakomeje kubwira urukiko ko iperereza ritararangira busaba ko iburanisha risubikwa.
Gen Gutti yimuriye urwo rubanza ku ya 24 Mutarama,maze ategeka ko abaregwa bakomeza gufungirwa muri gereza ya Kitalya.


