Ku wa 10 Gicurasi, urukiko rukuru rwa Kampala rwahagaritse ibirego bya Robert Kyagulanyi(Bobi Wine), washinjaga igipolisi kumuhagarikira ibitaramo bye by’umuziki.
Ni ikirego cyasabaga urukiko gutegeka igipolisi kureka kwivanga mu bitaramo by’uyu muhanzi, akaba n’umudepite uhagarariye agace ka Kyadondo.
Uru rukiko ruyobowe n’umucamanza, Henrietta Woloyo, ruvuga ko Bobi Wine atigeze agaragaza ibimenyetso byerekana ko guhagarika ibitaramo bye byabangamiye uburenganzira bwe by’ubwisanzure, gukora n’ibindi.
Woloyo yongeyeho ko kugaragaza ibimenyetso byari bireba uyu muhanzi, ariko ntabyo yigeze agaragaza mu birego bye yajyanye mu rukiko.
Yanavuze ko kandi badashobora kwemera ko uburenganzira bwa Bobi Wine bwirengagijwe mu gihe inzego z’umutekano zitari zizi intego z’ibitaramo bye; ni ukuvuga ko batari bazi ibyo uyu muhanzi yagombaga kuririmba. Ibi ni byo yahereyeho ahagarika urubanza n’ibirego bya Wine, imbere y’uwari umuhagarariye mu rukiko, Luyimbazi Nalukoola gusa.
Boni Wine yatawe muri yombi ku wa 22 Mata, ubwo yajyaga muri Busabala (aho igitaramo cye cya Pasika cyari kubera), kugira ngo ahe ikiganiro abanyamakuru ku birebana n’ihagarikwa ry’igitaramo cyangwa ibitaramo bye. Icyakoze yaje kurekurwa nyuma y’amasaha make.
Chimp Reports ivuga ko kuva mu Kwakira, 2017, ubwo Bobi Wine yatangiye guhagarikirwa ibitaramo, yavuze ko ari byo aba atezeho ubuzima(mbese ni akazi kamutunze). Yabifashe nko kubangamira uburenganzira bwe bwo gukora, kuvuga no kwibohora. Yasabye indishyi y’amashilingi 300,000,000; asaga 75,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda. Iki gihe yari yatumiwe mu bitaramo byagombaga kubera muri hoteli ya Colin, Kamuli, Busoga no mu karere ka Kasese kandi yabyishyuriwe.
Muri uko kwezi, ubwo uhagarariye igipolisi muri Kampala, Frank Mwesigwa yahagarikaga igitaramo cya Bobi Wine, yavuze ko uyu muhanzi atazi kwitandukanya mu gihe ari umuhanzi no mu gihe ari muri politiki.
“Turashaka ko amenya ko hari itandukaniro hagati ye ari umuhanzi yitwa Bobi Wine no mu gihe ari muri polotiki, yitwa Robert Kyagulanyi. Twamenye ko uyu muhanzi ashaka kwifashisha izina rye ry’ubudepite mu bitaramo bye; kandi si byo twumvikanye.” Frank Mwesigwa.
Wakwibaza uti: “kuki ibitaramo bya Bobi Wine bihuzwa cyane na politiki?”
Bobi Wine ni umwe mu batumva neza politiki ya Museveni. Ndetse mu minsi ishize, yavuze ko azahangana n’uyu musaza mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu 2021.
Wine cyangwa se Hon. Robert Kyagulanyi agaragara cyane asa n’uhuza umurongo na bamwe mu batavuga rumwe na leta ya NRM, barangajwe imbere na Dr. Kiiza Besigye. Ibi bigaragara cyane ubwo Besigye yavugaga ko ingoma ya Museveni idashobora kuva ku butegetsi, biciye muri demukarasi. Ibi Kyagulanyi yabifashe nko guca intege abaturage bifuza impinduka mu miyoborere. We yizera ko ku bufatanye n’abaturage, demukarasi yagera ku kintu kinini, harimo no gukura ku ngoma Museveni.
Kyagulanyi ni umwe mu batari bashyigikiye ko Museveni yaziyamamaza arengeje imyaka 75. Muri iki gihugu, hari itegeko rivuga ko nta muntu wemerewe kwiyamamariza umwanya wa Perezida, arengeje imyaka 75. Ibi byagombaga gutuma Museveni atiyamsmaza mu 2021, kuko azaba afite imyaka 76.
Itegeko ryaravuguruwe, iyi mbogamizi y’imyaka ivanwaho, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi na Bobi Wine ntibabyishimira. Barajuriye, ariko ntihagira igihinduka.


