Uganda: Uwahoze ari Nyampinga yakojejejwe isoni n’umwe mu bagize Souti Sol

Sangiza iyi nkuru

Itsinda rya Souti Sol ubwo ryakoreraga igitaramo muri Uganda, umwe mu basore barigize yakojeje isoni uwahoze ari Nyampinga wa Uganda Stella Nantumbwe uzwi ku izina rya Ellah, ubwo uyu mukobwa yamusangaga ku rubyiniro ashaka kumusoma ku ngufu undi akabyanga.
how
Uyu musore akigera ku rubyiniro Ellah ngo yaje abyiga abafana ashaka uko agera kuri uyu musore, akimugeraho ngo yazamuye ibiganza ngo amucishe bugufi ubundi amusome, undi nawe aranga, ibintu byatumye imbaga yari iteraniye aho yumirwa imuha urw’amenyo.
Nyuma aba basore bamaze kubona ibintu bifashe indi ntera, bamuteye umugongo berekeza ku rundi ruhande ku buryo atari bubone uko yongera kubabuza amahwemo dore ko ngo byari gutuma badashimisha abakunzi babo kandi ari cyo cyabazanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abakunzi ba Sauti Sol bari bari mu kabyiniro ka Mega Fest ibi byabereyemo, batangajwe n’uko ngo umukobwa wagahaye abandi urugero rwiza ariwe ushaka kubatamaza nk’uko byagarutsweho na Uganda show Biz.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *