Uganda: Yabeshye ko umuhungu we yapfuye barebye mu isanduku basangamo ingiga y’igiti

Sangiza iyi nkuru

Ahitwa Lusaaka, mu Karere ka Kalisiizo Kyotera mu gihugu cya Uganda habaye agashya ubwo umugabo Kafeero w’imyaka 30 uzwi nka Ivan K yatangazaga ko umuhungu we yapfuye nyamara abeshya bakaza gusanga ingiga y’igiti mu isanduku.

Ikinyamakuru New Vision kiravuga ko nk’uko bisanzwe abaturage bateraniye mu rugo rwa Kafeero bagiye kwifatanya nawe mu kababaro kubera urupfu rw’umuhungu we ndetse hakabaho n’ikiriyo.

44245508 10156920564829078 2710044198211420160 n

Gusa, ibintu ngo byaje guhindura isura mu masaha ya ninjoro ubwo abari mu kiriyo basabaga kureba umurambo wa nyakwigendera bakamusezera bwa nyuma.

Biravugwa ko igipolisi cyaje kwitabazwa ngo gitabare uyu mugabo Kafeero nyuma y’aho aba baturage bari batangiye kumwadukira bashaka kumwivugana nyuma yo kuribwa urwara ko bari mu kiriyo cy’umuntu utapfuye ahubwo babeshywe.

44174424 10156920564704078 1606102539302862848 n
Ikiriyo cyateguwe ndetse kiritabirwa

Aba bari bagiye mu kiriyo bivugwa ko barwanyije abari bakuriye imihango y’ikiriyo bagafungura ku ngufu isanduku bari babeshywe ko irimo umurambo, bayifunguye basangamo ingiga y’igiti.

44136666 10156920564639078 3401172571499003904 n

44128995 10156920564874078 5130961480207826944 n

Abaturage bahise barya karungu byeruye bashaka guhana Kafeero ariko abasha gucika abifashijwe n’imodoka ye na n’ubu akaba ataraboneka nk’uko iyi nkuru ivuga. Igipolisi cyari kitabajwe ariko nticyaviriyemo aho kuko cyahise gitambikana rya tsinda ryari rishinzwe kuyobora imihango y’ikiriyo kijya kubahata ibibazo.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *