Muri Uganda habonetse abantu icyenda (9) banduye icyorezo cya Covid-19 nshya cyihinduranyije cyahawe izina rya Omicron, iki kikaba cyaragaragajwe bwa mbere n’ibihugu biri mu karere ka Afurika y’amajyepfo.
Umunyamakuru wa NBS TV kuri uyu wa 7 Ukuboza 2021 yavuze ko aba barwayi ba Omicron babonetse ubwo bari bamaze kugera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe i Kampala.
Aba ni aba mbere babonetse muri Uganda bafite ubwandu bwa Omicron ivugwaho gukwirakwira mu buryo bwihuse kurusha izindi Covid-19 zabayeho.
Ni mu gihe Leta ya Uganda iherutse gutangaza ko bitandukanye n’ibihugu byiganjemo ibikomeye byo mu burengerazuba bw’Isi, yo idateganya guhagarika ingendo zihuza iki igihugu n’ibiri mu karere ka Afurika y’amajyepfo mu rwego rwo gukumira ubu bwandu.
Uganda ni cyo gihugu cya mbere kigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, kibonetsemo abanduye Omicron.


