Uganda: Yakatiwe gufungwa imyaka 25 azira gutera inda umukobwa we

Sangiza iyi nkuru

Umucamanza wo mu rukiko rukuru muri Uganda, Wilson Masalu Musene, yahanishije umugabo w’imyaka 47 igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa we akanamutera inda uyu mwana akaba yarabyariye se, Muhammad Juuko Kateregga impanga.

Ubwo yatangazaga imyanzuro y’urubanza, umucamanza Musene yabwiye uwahamijwe icyaha ko muri iki gihe tugezemo nta mpamvu yatuma umubyeyi akorera umukobwa we igikorwa cy’urukozasoni mu gihe ngo hari abagore batagira umubare badafite abagabo kandi bashaka abakunzi ku mbuga nkoranyambaga ngo hafi ya zose.

high-court
Ingoro y’Urukiko Rukuru rwa Kampala

Umucamanza yanzuye ko Kateregga akeneye kwegezwayo mu rwego rwo kurinda abandi bana be nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Umucamanza kandi yagendeye ku bibazo bitandukanye birimo ikimenyetso cy’uwakorewe ihohoterwa, wavugaga ko se yamuhohoteye kenshi bikaza kwemezwa n’ibizamini bya DNA byakozwe na Dr Geofrey Onen bikagaragaza ko abana b’impanga b’uyu mukobwa ari aba se Kateregga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *