Leta ya Uganda yahakanye inamagana amakuru yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 26 Kamena 2021 yavugaga ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni yihutishirijwe mu Budage kugira ngo yitabweho n’abaganga.
Aya makuru yitiriwe igitangazamakuru NTV ishami rya Uganda, yavugaga ati: “Perezida wa Uganda byavuzwe ko indege yamujyanye mu Budage arembye, nyuma yo kugira ibibazo byo guhumeka byaba byatewe na Covid-19. Byavuzwe na muganga we bwite.”
Umunyamabanga wa Perezida Museveni ushinzwe itangazamakuru, Nabusayi Lindah Wamboka, yifashishije urubuga rwa Twitter, mu gitondo cy’uyu wa 27 Kamena yahakanye anamagana aya makuru yise ibihuha. Yavuze ko ahubwo uyu Mukuru w’Igihugu uyu munsi araba ari i Munyonyo, ayoboye inama yiga ku buzima.
Nabusayi yagize ati: “Perezida Kaguta Museveni agiye kuyobora inama y’Isi yiga ku buzima, iraba hifashishijwe ikoranabuhanga. Ntimuhe agaciro ibi byavuzwe n’abafite ibitekerezo bidafite ishingiro batangaje ibi. Ni igihuha.”
NTV nayo yavuze ko itigeze itangaza iki gihuha. Iti: “Ntimuhe agaciro iki gihuha cyakwirakwiye, kikitirirwa NTV Uganda. NTV Uganda ntabwo yigeze itangaza ayo makuru ku mbuga zayo. Mwitondere abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwirakwiza ibihuha.”

4 Responses
Uganda yamaganye amakuru avuga ko Museveni yajyanwe mu Budage, arembye
Wait and see! Muri Tz ni uku byatangiye
Uganda yamaganye amakuru avuga ko Museveni yajyanwe mu Budage, arembye
Wait and see! Muri Tz ni uku byatangiye
Uganda yamaganye amakuru avuga ko Museveni yajyanwe mu Budage, arembye
President Kaguta nawe ni umuntu ashobora kurwara cg ntarware.kdi kurwara kwe ntabwo byahagarika ubuzima bw’igihugu afite staff nini bihagije.ikibazo ni ahantu bayirwara ntabushobozi bwo kuyivuza?