Uganda yashimangiye ko idashobora gucumbikira abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Uganda cyatangaje ko kidashobora gucumbikira imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda kivuga ko kidashobora kwemera ko ubutaka bwacyo bukoreshwa n’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ibi Guverinoma ya Uganda yabitangaje igeza ku bahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu ibyerekeye umubano wacyo n’u Rwanda mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda.

Iri tangazo Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ryabashije kubona rivuga ko ibi bihugu byombi bikomeje inzira y’ibiganiro kugirango birangize ibibazo bifitanye.

Muri iri tangazo ku nshuro ya mbere Uganda yeruye yemeza ko u Rwanda rwayikomanyirije mu buryo bw’ubucuruzi rugashyiraho uburyo yise amananiza muri icyo cyemezo.

Ku kijyanye n’umutekano, Leta ya Uganda yahakanye gucumbikira abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ivuga ko idashobora kwemera ko ubutaka bwayo bukoreshwa n’abashaka guhungabanya umutekano w’ikindi gihugu bituranye icyo ari cyo cyose.

Iri tangazo kandi rihakana ifatwa ridakurikije amategeko, iyicarubozo n’itotezwa ry’Abanyarwanda muri Uganda, rikemeza ko Abanyarwanda bafatiwe muri Uganda ari abakora mu nzego z’umutekano z’u Rwanda binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko abigenga.

Rivuga ko Uganda nk’igihugu cyugarijwe n’ibitero by’iterabwoba gihora kiryamiye amajanja kandi kizakomeza guhangana n’uwabatera ku buryo bw’intangarugero yaba avuye hanze cyangwa imbere mu gihugu.

Ibi Uganda yabikoze nyuma y’aho u Rwanda mu mpera z’ukwezi gushize narwo rwahamagaje abahagarariye ibihugu byabo rukabasobanurira ibyerekeranye n’umubano warwo na Uganda.

Minisitiri Sam Kutesa yabwiye abahagarariye ibihugu byabo muri Uganda ko igihugu cye kimaze kugerageza inshuro nyinshi kuganira n’u Rwanda kuri iki kibazo, ariko kugeza ubu ntacyo biratanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *