Abapolisi 97 bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Conogo baherutse gushya ubwoba bagahungira muri Uganda kubera amasasu ya M23, bashyikirijwe igihugu cyabo.
Aba bapolisi bahungiye muri Uganda ku wa 4 Kanama, ubwo M23 yigaruriraga Umujyi muto wa Ishasha uherereye ku mupaka wa Congo na Uganda.
Ubwo bahungaga bari bari kumwe n’abaturage 42.
Ingabo za Uganda binyuze mu muvugizi wa Diviziyo ya kabiri yazo, Major Tabaro, zivuga ko abapolisi ba RDC bahungiye muri Uganda bari bafite imbunda 41 n’udusanduku 55 twuzuye amasasu.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo bashyikirijwe Congo mu muhango wabereye ku mupaka wa Mpondwe-Kasindi.
Maj. Tabaro yavuze ko atari ubwa mbere igihugu cye cyakira abashinzwe umutekano bo muri RDC bagihungiyeho kubera imirwano ihamaze iminsi, agaragaza ko ababahungiraho bose bafatwa neza hakurikijwe amategeko mpuzamahanga.
Abo bapolisi mbere yo gusubizwa mu gihugu cyabo bari babanje gusurwa na Lt Col Jacob Apunia waje uyoboye intumwa za Leta ya RDC, akaba yari aje kureba imyirondoro yabo.
Kuva icyo gihe Uganda yakajije umutekano wayo cyane cyane ku mipaka kugira ngo hatagira abinjirira muri iyo nkubiri bakayihungabanya.


