Leta ya Uganda yatangiye kwishyura Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amafaranga yaciwe, nk’indishyi z’ibyo Ingabo zayo zangije muri Congo Kinshasa mu myaka ibarirwa muri 20 ishize.
Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC akaba na Minisitiri w’Itumanaho, Patrick Muyaya; nyuma y’inama y’Abaminisitiri yateranye ku munsi w’ejo.
Uyu yaraye atangaje ko Uganda yamaze kwishyura icyiciro cya mbere cy’amafaranga y’indishyi yategetswe guha Congo Kinshasa angana na $ miliyoni 65.
Ati: “Uganda yatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko rwa ICJ cyo kwishyura miliyoni nyinshi z’amadorali ya Amerika.”
Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo yavuze ko Uganda yishyuye ariya mafaranga ku itariki ya 01 z’uku kwezi.
Mu mwaka ushize ni bwo Urukiko Mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye (ICJ) rwategetse guha RDC angana na $ miliyoni 325, nk’indishyi y’ibyo ingabo zayo zangije muri kiriya gihugu.
Urukiko rwavuze ko hagati ya 1998 na 2003, Uganda yari yarigaruriye Intara ya Ituri ndetse ingabo zayo zigafasha imitwe y’inyeshyamba muri iyi ntambara yarangiye ihitanye abarenga miliyoni eshanu.
RDC ku rundi ruhande yo yasabaga indishyi y’abarirwa muri $ miliyari 11, kuko yavugaga ko hari n’imitungo kamere yayo Ingabo za Uganda zasahuye muri icyo gihe. Urukiko rwagaragaje ko nta bimenyetso bifatika iki gihugu gifite cy’ibyangijwe bingana n’uriya murengera w’amafaranga.
Iki kirego cyatanzwe muri ICJ bwa mbere mu 1999, nyuma y’imyaka itandatu RDC yemeza ko Uganda yishe amategeko mpuzamanga kuko yigaruriye intara y’ikindi gihugu ndetse ingabo zayo zikahashinga ibirindiro.
Icyo gihe ICJ yasabye ibihugu byombi kuganira bikumvikana ku ndishyi Uganda izishyura Congo, ariko iki gihugu cyasubiye mu rukiko kivuga ko kumvikana byanze ndetse n’ibiganiro byahagaze.
Biteganyijwe ko Uganda igomba kwishyura ariya mafaranga mu byiciro bitanu.


