WhatsApp-Image-2026-05-23-at-08.52.14

Abarwanyi ba Ebola muri Uganda biyongereye

Sangiza iyi nkuru

Ubutegetsi bwa Uganda bwatangaje ko muri iki gihugu hagaragaye abandi barwayi batatu bashya ba Ebola, bituma umubare w’abamaze kwemezwa ko bayanduye iki cyorezo ugera kuri batanu mu gihugu.

Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yavuze ko abo barwayi bashya barimo umushoferi wari watwaye umurwayi wa mbere, umukozi w’ubuzima wamwitayeho, ndetse n’umugore ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abategetsi bavuga ko iki cyorezo gisa n’icyatangiye gukwirakwira binyuze mu bantu bahuye n’abamaze kwandura, cyane cyane abari mu kazi k’ubuvuzi n’abakorana hafi n’abarwayi.

Iyi ndwara iri guterwa n’ubwoko bwa Ebola buzwi nka Bundibugyo strain, bwagaragaye kenshi mu burasirazuba bwa Congo no muri Uganda, kandi bukaba bufite ubushobozi bwo kwanduza vuba iyo hatabayeho ingamba zikomeye zo kwirinda.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryamaze gutangaza ko iki cyorezo kiri mu rwego rw’ibibazo by’ubuzima bihangayikishije isi, risaba ibihugu byo mu karere kongera imbaraga mu gukurikirana abahuye n’abarwayi no gukumira ikwirakwira ryacyo.

Abashinzwe ubuzima muri Uganda bakomeje ibikorwa byo gushakisha abahuye n’abanduye, gukaza ubugenzuzi ku mipaka, ndetse no gusaba abaturage kwirinda guhura n’abagaragaza ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kuruka no kuva amaraso.

Kugeza ubu, inzego z’ubuzima zivuga ko hakiri amahirwe yo gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara niba ingamba zafashwe zubahirijwe neza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *