download_1_-5.jpg

Uganda yungukiye mu gutsindwa kwa Dr Ugirashebuja?

Sangiza iyi nkuru

Mu minsi ishize, manda y’Umunya-Uganda nk’umucamanaza mu rukiko mpuzamahanga (ICJ) rukorera i Hague, Julia Sebutinde ni bwo yari irangiye hategerejwe andi matora.

Mu guhatanira uyu mwanya, kuwa 12 Ugushyingo 2020, Sebutinde na we ari mu bamamajwe na Perezida Museveni ubwe ngo azongere yiyamamaze gusa hari n’abandi bakandida bari bawukeneye ku mugabane wa Afurika.

Sebutinde ari kumwe n’abandi bacamanza batanu batowe n’inama rusange ya LONI ndetse n’akanama k’umutekano. Uyu mugore yatsinze ku majwi 139, mu gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe na Dr Emmanuel Ugirashebuja wagize amajwi 87 na Nigeria yabonye amajwi 31.

Uganda yaba yariruhukije nyuma y’ugutsindwa kwa Dr Emmanuel Ugirashebuja?

Nyuma y’amatora yanyuze mu byiciro bibiri, Sebutinde yaratsinze. Aya matora yabaye mu gihe Uganda yarezwe na Congo-Kinshasa mu rukiko mpuzamahanga ( ICJ ) isabwa kwishyura miliyari 10 z’amadolari ku bikorwa byangiza byakozwe n’ingabo zayo mu Ntara ya Ituri.

Ni mu gihe kandi Uganda iri gutegura imishinga yo kubaka ibikorwa remezo ifatanyije na Congo, ibintu byakunze kugarukwaho ko byazatuma Congo ivana ikirego cyayo muri ICJ n’ubwo nta ruhande bireba rurabyemera.

Ikinyamakuru Chimpreports cyo kivuga ko Uganda yungukiye mu kuba Sebutinde yaratowe kuko ngo u Rwanda iyo ruza gutsindira uyu mwanya, ibyo Uganda na Congo bategura byashobokaga ko byazamba, maze Uganda igakomeza kuregwa kwishyura kariya kayabo kavuzwe haruguru.

Mu nkuru yacyo yo kuwa 12 Ugushyingo 2020, Chimpreports yagarutse kuri iki kibazo ndetse yerekena uburyo Museveni we ubwe mu nama ya LONI yahamagariye amahanga kuzatora Sebutinde. Si ibi gusa kuko ngo Museveni ubwe yagiye ahamagara abategetsi banyuranye abasaba amajwi.

Ikindi kandi ni uburyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahang wa Uganda, Sam Kutesa kahamba na we yari yabigize ibye ahamagara bagenzi be ndetse n’Uhagarariye Uganda muri LONI, Adonia Ayebare mu kwegera abandi ba amabasaderi ngo bazashyigikire Sebutinde.

Uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize

Gusa ku rundi ruhande, iki kinyamakuru kivuga ko n’u Rwanda ntako rutari rwagize mu kugira ngo Ugirashebuja kuri ubu uyobora urukiko rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) atsinde, biba iby’ubusa. Ni amakuru adafitiwe gihamya cyane ko nta mutegetsi wo mu Rwanda wabigarutseho.

Abasesengura politiki bibaza impamvu ibihugu byombi byo muri EAC bitanga abakandida ku mwanya umwe, aho gushyigikirana. Ibi ariko birareberwa mu mfuruka y’imibanire mibi iri hagati ya Uganda n’u Rwanda umaze imyaka isaga ibiri warazambye ndetse no kuwuzahura bikaba bikiri mu biganiro.

Byumvikana ko Uganda itinya kwishyuzwa na Congo bityo ikumva ko Sebutinde aramutse ari i Hague iki kirego kizaba gishyizwe mu kabati, ibintu yagezeho gusa ukaba atari umuti urambye kuko ari manda ya nyuma uyu mugore atorewe.

download_1_-5.jpg
Umucamanza Sebutinde Julia w’imyaka 66 yahigitse Umunyarwanda, Dr Emmanuel Ugirashebuja

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Uganda yungukiye mu gutsindwa kwa Dr Ugirashebuja?
    Ntabwo Uganda ishobora guhigika urubanza rwaciwe mu rukiko mpuzamahanga ngo nuko hagiyemo umucamanza. Ibi nta shingiro bifite. Ikindi nuko Congo yareze Urwanda na Uganda nkuko byombi byarwaniye muri Congo, ariko hazamo ko Urwanda rutemeye ibizava muri urwo rukiko. Ukuri rero nuko hatsinze dipolomasi ya Uganda. Ari ahandi abadipolomate b’Urwanda bari gutanga ibihoho. Baratsinzwe! Icyo umuntu yabivugaho nuko dukwiye kunoza ubulyo hanze batubona.

  2. Uganda yungukiye mu gutsindwa kwa Dr Ugirashebuja?
    Ntabwo Uganda ishobora guhigika urubanza rwaciwe mu rukiko mpuzamahanga ngo nuko hagiyemo umucamanza. Ibi nta shingiro bifite. Ikindi nuko Congo yareze Urwanda na Uganda nkuko byombi byarwaniye muri Congo, ariko hazamo ko Urwanda rutemeye ibizava muri urwo rukiko. Ukuri rero nuko hatsinze dipolomasi ya Uganda. Ari ahandi abadipolomate b’Urwanda bari gutanga ibihoho. Baratsinzwe! Icyo umuntu yabivugaho nuko dukwiye kunoza ubulyo hanze batubona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *