Ndi umukobwa wiga mu mwaka wa Gatatu wa kaminuza, Mama yashatse undi mugabo, babyarana umwana w’umukobwa, ubwo tubana mu rugo turi bane (Njye, mama, umugabo we n’uwo mukobwa wabo).
Nubwo mba muri uru rugo, nabayeho mu bwigunge, yaba mama ntabwo yanyitagaho, uyu murumuna wanjye niwe witabwagaho cyane, yaba se na mama usanga ibyiza byose ari we babiha, njye nkafatwa nk’imfubyi.
Uku kutitabwaho nibyo byanteye kwegera uwo nita data ariko atari we, kuko ni umugabo wa kabiri wa mama, data yitabye Imana nkiri muto, naramwegereye, nkomeza kuzajya mwegera cyane no kumucokoza.
Uko iminsi yagiye yicuma, na we yatangiye kugenda anyiyumvamo, noneho nkabona na njye ntangiye kwitabwaho, bigera aho ankunda cyane kurusha na mama na murumuna wanjye.
Rimwe ubwo imvura yagwaga mu masaha ya saa cyenda z’amanywa, nari ndimo kureba filimi na we aryamye mu cyumba, imvura yakomeje kugwa cyane igihe cyo kubyuka kigeze asohotse asanga nicaye muri salo, nawe araza turicarana turarebana.
Uko twarebaga iyi filimi ni nako twaganiraga, biza kurangira anyegereye, utugambo twaganiraga nitwo twatumaga numva agatima karushaho kuntera kumwiteteshaho, kuko nta na rimwe nigeze mbona utumbwira cyangwa ngo mbone umuntu untetesha.
Kubera kwishimira ibyo nari nkorewe bwa mbere mu buzima, narirekuye pe, ndanezerewe cyaneeee, gusa byaje kurangira turyamanye muri ako kanya, ariko twese twabaye nk’abakubiswe n’inkuba tubisoje. Gusa ntabwo byarangiriye aha.
Nyuma yaho, uyu mugabo yakomeje kwifuza ko turyamana, nkagerageza kumuhakanira, si navuga ko bitabayeho, nibyo byabayeho indi nshuro imwe gusa, nyuma yabyifuza nkamuhakanira, ariko neneho ikinteye amakenga, ni uko nasangiye umugabo na mama.
Mu by’ukuri kuryamana n’uyu mugabo nubwo bwose bisa nk’ibigiye kuzanteranya na mama, ariko byampesheje ijambo muri urwo rugo kuko nari narabaye nk’umucakara waho, kandi nkabikorerwa n’abo nakwita ababyeyi banjye.
Urukundo uyu mugabo amfitiye mbona rudasanzwe, ubu nditsamura icyo nshatse cyose nkakibona, nta kirebera irihumye mama, mama yirirwa aserera na we amubaza aho asigaye ajyana amafaranga, kandi mu by’ukuri ayamarira kuri njye, ubu nanafunguje konti yanjye bwite nshyiraho amafaranga agenda ampa, mubeshya ko ari ayo ngiye gukoresha ibindi bintu.
Mbese akora ibishoboka byose ngo anshimishe mbe nakwemera kongera kuryamana nawe kandi njye numva nararangije kufata icyemezo ko atazongera kubona ubwambure bwanjye, icyo nari nkeneye navuga ko nakibonye.
Mfite impungenge, nkore iki? Kuva mu rugo nkajya kwicumbikira nasanze n’ubundi uyu mupapa yansangayo, kuguma muri uru rugo na none ni ikibazo ndabona uyu mugabo ashaka kungira umugore wa kabiri hejuru ya mama, kandi mama nabimenya si nzi uko azabyakira dore ko n’ubundi asanzwe amfata nabi, mungire inama.


