GridArt_20250909_90039941

Ugiye hakiri kare cyane muvandimwe: Maj. Gen Nzabamwita wasezeye Lt. Gen Kabandana

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Maj. Gen. Joseph Nzabamwita, yunamiye Lt. Gen Innocent Kabandana uherutse kwitaba Imana, amugaragaza nk’umwe mu bayobozi beza Igisirikare cy’u Rwanda cyagize.

Ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025, ni bwo Kabandana wabaye umuyobozi w’ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda i Cabo Delgado muri Mozambique yitabye Imana azize uburwayi.

RDF yatangaje ko yaguye mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe.

Ambasaderi Maj. Gen Joseph Nzabamwita abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagaragaje Kabandana nk’umwe mu basirikare b’ababyamwete RDF yagize bitangiye u Rwanda kugira ngo rubohorwe.

Ati: “Lt Gen Innocent Kabandana! Mugenzi wanjye n’umuvandimwe, uri umwe muri ba Ofisiye b’abanyamwete ba RDF batanze ubuzima bwabo mu kubohora no gukorera igihugu cyawe cy’u Rwanda. Ugiye kare cyane, ariko usize u Rwanda ari igihugu cyiza.”

Maj. Gen Nzabamwita yunzemo ati: “Tuzahora tukwibuka nk’umwe muri ba Ofisiye beza ba RDF. Genda amahoro mugenzi wanjye. Tuzongere tubonane.”

Mu 1990 ni bwo Kabandana yinjiye Igisirikare, ndetse ni umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu.

Mu zindi nshingano yakoze harimo kuba umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri ambasade y’u Rwanda i Washington’s DC.

Yabaye Umuyobozi w’amasomo ku Ishuri rya Gisirikare rya Gako aba n’Umuyobozi wungirije w’Ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, UNMISS.

Yanabaye umuyobozi muri RDF ushinzwe ibikoresho, Umuyobozi w’ishuri rya gisirikare, Rwanda Peace Academy, ndetse n’Umuyobozi wa ‘special forces’.

Muri Nzeri 2022 ni bwo Perezida Paul Kagame yari yamuzamuye mu ntera amuvana ku ipeti rya Major-General amugira Lieutenant General.

Byari nyuma y’umwaka ashoje ubutumwa bwo guhashya ibyihebe we n’Ingabo z’u Rwanda barimo i Cabo Delgado.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *