Visi-Perezida wa Uganda, Jessica Alupo, yamaze kugera i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari bubere umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni amasezerano ari businywe na ba Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ukuboza. Umuhango uri buyoborwe na Perezida Donald Trump.
Alupo wageze i Washington mu masaha make yatambutse, yitabiriye uriya muhango mu cyimbo cya Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Uyu muyobozi ariyongera ku barimo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, William Ruto wa Kenya, João Lourenço wa Angola na Fauré Gnassingbé wa Togo na bo bamaze kugera i Washington.
Umuhango wo gusinya ariya masezerano kandi uri bwitabirwe n’intumwa z’igihugu cya Qatar.


