Ibya drone ya CH-4 yahanuwe na M23 na Operasiyo y’Abakomando yahekuye FDNB

Ingabo z’umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ukuboza, zahanuye drone y’intambara yo mu bwoko bwa CH-4 y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). Amakuru BWIZA yamenye ni uko iyi drone yahanuriwe ku musozi wa Ngomo, aho yari yajyanwe no kurasa imbunda nini ya M23 iri hejuru yawo. Ni drone amakuru […]
Perezida Kagame na Tshisekedi basinyanye amasezerano y’amahoroÂ

Perezida Paul Kagame na mugenzi we FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ukuboza bashyize umukono ku masezerano y’amahoro y’ibihugu byombi. Ni umuhango wabereye i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyoborwa na Perezida Donald Trump. Uyu muhango kandi witabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo William […]
Rurageretse hagati ya Bwiza na Prince Kiiiz

Ku mbuga nkoranyambaga hazamutse umwuka mubi hagati ya Prince Kiiiz na Bwiza hamwe n’umujyanama we, Uhujimfura Jean Claude. Prince Kiiiz yashinje aba bombi kwitirira undi muntu igihangano cye, ibintu yise ubuhemu budakwiye mu muziki. Ibi byakurikiye isohoka ry’indirimbo nshya ya Bwiza yitwa “Boda Boda”. Ako kanya Prince Kiiiz yanditse ubutumwa bukarishye avuga ko “Bwiza n’umujyanama […]
UK na Norway byemeranyije gufatanya guhiga amato y’u Burusiya

U Bwongereza na Noruveje byashyize umukono ku masezerano yo kwirwanaho azatuma amato y’ibi bihugu afatanya kujya guhiga amato y’u Burusiya agendera munsi y’amazi (submarines) mu majyaruguru ya Atalantika. Minisiteri y’ingabo ivuga ko aya masezerano agamije kurinda insinga zo mu nyanja, abayobozi b’u Bwongereza bavuga ko zigenda zirushaho kubangamirwa na Moscou, aho amato y’u Burusiya yagaragaye […]
Uregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano yasabye ko na we akurikiranwa

Mu rubanza rwo kureba niba Ishimwe Patrick Pazzo Man na Kalisa John KJohn bakomeza gufungwa by’agateganyo, umwunganizi wa Pazzo Man yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko n’umuhanzi Uworizagwira Florien Yampano na we atangira gukurikiranwa, kuko ari we wabanje gushyira amashusho ku murongo wa Email ye azi ko atari we uyikoresha wenyine. Ubushinjacyaha buvuga ko Pazzo […]
AFC/M23 yirukanye FARDC n’abayifasha mu birindiro 2 by’ingenzi i Kaziba
Ku munsi wa gatatu wikurikiranya w’imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 hamwe n’Ingabo za FARDC (Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo) ifatanyije na Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi kuri uyu wa Kane yakomeje i Kaziba, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru agera ku rubuga rwa Tazama RDC aturuka muri icyo gice, aravuga ko M23 imaze kwirukana […]
Ibisasu byaguye ku butaka bw’u Burundi byateje ubwoba abaturiye umupaka na Congo

Kuva ku wa Kabiri, itariki ya 2 Ukuboza, imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’Ingabo za Congo (FARDC), zishyigikiwe n’inyeshyamba za Wazalendo hamwe n’Ingabo z’igihugu cy’u Burundi (FDNB), iratuma ibisasu byumvikana kugeza ku misozi y’u Burundi ihana imbibi n’umugezi wa Rusizi. Ibisasu byaguye ku butaka bw’u Burundi byateje ubwoba, mu gihe Abanyekongo bahunze imirwano bangiwe kwinjira […]
Amasezerano hagati ya DRC n’u Rwanda ntabwo ari ukugurisha amabuye y’agaciro Abanyamerika – Tina Salama

Amasezerano y’amahoro hagati ya DRC n’u Rwanda, Perezida FĂ©lix Tshisekedi na Paul Kagame bitegura kwemeza kuri uyu wa Kane, itariki ya 4 Ukuboza, i Washington, “ntabwo ari ukugurisha amabuye y’agaciro Abanyamerika.” Ibi byashimangiwe n’Umuvugizi wa Perezida wa Congo, Tina Salama, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru i Washington ari kumwe n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya. Ubusugire ku mutungo […]
Washington: Tshisekedi na Ndayishimiye baganiriye mu muhezoÂ

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na mugenzi we FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo. Ni ibiganiro aba bagabo bombi bagiraniye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC. Perezidansi y’u Burundi (Ntare Rushatsi House) […]
AFC/M23 irashinja FARDC n’abo bafatanyije gukora ibyaha by’intambara

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ibitero simusiga by’ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa, zirimo FARDC, FDLR, Mai-Mai Wazalendo, abacanshuro, Imbonerakure, n’Ingabo z’igihugu cy’u Burundi, ryibasiye abaturage b’abasivili ndetse n’imirongo yose y’imbere y’urugamba byakomeje n’ubugome bukabije kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 20 Ukuboza 2025. Mu itangazo ryayo, AFC/M23 yavuze ko ubutegetsi bukoresha indege zabwo z’intambara, indege […]
Uhagarariye Museveni na we yitabiriye isinywa ry’amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na RDCÂ

Visi-Perezida wa Uganda, Jessica Alupo, yamaze kugera i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari bubere umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni amasezerano ari businywe na ba Perezida Paul Kagame na FĂ©lix Antoine Tshisekedi, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 […]
Bugarama: U Rwanda rwakiriye impunzi hafi 200 z’Abanyekongo

Ku wa Gatatu, itariki ya 3 Ukuboza, impunzi z’Abanyekongo 190, cyane cyane abagore n’abana, bahungiye mu Rwanda mu Karere ka Rusizi, bashaka umutekano nyuma y’imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’Ingabo za Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ku mugoroba wo ku wa gatatu, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Phanuel Sindayiheba, yemeje aya makuru […]
Mukunzi Yannick yatandukanye na Sandvikens IF

Umukinnyi wo hagati w’Umunyarwanda, Mukunzi Yannick, yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF yo mu gihugu cya Suède nyuma y’imyaka itandatu ayikinira. Yabitangaje mu butumwa yashyize kuri Instagram ku mugoroba wo ku wa 3 Ukuboza 2025. Mu magambo ye, yashimiye cyane buri wese bakoranye muri iyi kipe kuva yayigeramo mu 2019, avuga ko yakiriwe neza, agahabwa […]
Perezida Kagame yakiriye ku meza 6 bagize Kongere ya Amerika

Perezida Paul Kagame yaraye yakiriye ku meza abashingamategeko batandatu bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, anagirana na bo ibiganiro. Abo Umukuru w’Igihugu yaganiriye na bo barimo Senateri Mike Rounds, Rep. Brian Mast, Senateri Kevin Cramer, Senateri Pete Ricketts, Depite Ronny Jackson na Major-General Trent Kelly. Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije ku […]