20251204_101345

Washington: Tshisekedi na Ndayishimiye baganiriye mu muhezo 

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo.

Ni ibiganiro aba bagabo bombi bagiraniye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC.

Perezidansi y’u Burundi (Ntare Rushatsi House) ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yemeje ko Tshisekedi na Ndayishimiye baganiriye, gusa ntiyigeze ivuga ibikubiye mu biganiro bagiranye.

Aba bagabo bombi bagiranye ibiganiro byo mu muhezo, mu gihe ingabo zabo (iza RDC n’iz’u Burundi) zifatanyije na FDLR zikomeje kurwanira n’umutwe wa AFC/M23 mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Kuri uyu wa Gatatu imirwano ikomeye yabereye mu duce twa Luvungi na Kaziba, nk’uko umunyamakuru wacu Mecky Kayiranga abivuga.

Imirwano muri utu duce ndetse no mu tundi twinshi two muri Kivu y’Amajyepfo yatangiye ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Kuri ubu Ndayishimiye ari i Washington, mu gihe igihugu cye gishinjwa kuba gikomeje kubangamira amasezerano y’amahoro yo muri Kamena uyu mwaka, ahanini bitewe no kuba Ingabo zacyo zikomeje gufatanya urugamba na FDLR, umutwe w’abajenosideri amasezerano ya Washington ateganya ko ukwiye gusenywa.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *