Perezida Paul Kagame na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ukuboza bashyize umukono ku masezerano y’amahoro y’ibihugu byombi.
Ni umuhango wabereye i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyoborwa na Perezida Donald Trump. Uyu muhango kandi witabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo William Ruto wa Kenya, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, João Lourenço wa Angola na Faure Gnassingbé wa Togo, cyo kimwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Perezida Trump yashimiye Perezida Kagame na Tshisekedi ku bw’ubutwari bagaragaje bwo kwemera gushyira umukono kuri ariya masezerano.
Trump yavuze ko ariya masezerano y’amateka yitezweho gushyira iherezo “ku makimbirane amaze imyaka 30 yahitanye za miliyoni z’abaturage.”
Ati: “Uyu ni umunsi mwiza kuri Afurika, ni umunsi mwiza ku Isi yose muri rusange ndetse no kuri ibi bihugu byombi. Uyu munsi twiyemeje guhagarika ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi, tugatangira icyerekezo cy’ituze n’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda.”
Perezida Kagame yashimiye abakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye uriya muhango ndetse n’igihugu cya Qatar, ashimangira ko imbaraga zaganishije ku isinya rw’ariya masezerano “zashyigikiwe bihagije”.
Umukuru w’Igihugu yashimiye by’umwihariko Perezida Donald Trump ku kuba yarashoboye guhuriza mu biganiro u Rwanda na RDC, mbere y’uko ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’amahoro.
Ati: “Birumvikana ko amashimwe menshi agomba kujya kuri Perezida Donald Trump. Nta muntu n’umwe wigeze asaba Perezida Trump gufata uyu mukoro. Akarere kacu kari kure y’ingingo z’ingenzi, ariko ubwo Perezida yabonaga amahirwe yo gutanga umusanzu ku mahoro, yahise ayabyaza umusaruro.”
Perezida Kagame yagaragaje ko amakimbirane y’u Rwanda na Congo amaze imyaka ibarirwa muri 30, ndetse akaba yarabayemo abahuza batabarika, ariko muri bo hakaba nta n’umwe washoboye gukemura ibibazo byatumye abaho.
Perezida Kagame yavuze ko bitandukanye n’abandi bose, Trump yazanye uburyo bushya kandi butanga umusaruro bwaremye urubuga rutanga umusaruro wihuse, ikindi akaba atarigeze afata impande.
Yunzemo ati: “Trump yatuganishije mu hazaza, aho kuba mu hahise, ibishimangira ko ikiguzi cy’amahoro ari ubukire n’ishoramari. Ibirenze ibyo, uburyo Trump akoresha buraboneye kandi bushingira ku bintu bifatika, urugendo ntabwo rwabaye amasigaracyicaro.”
Perezida Kagame kandi yashimiye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio n’umujyanama wa Perezida Trump ushinzwe ibibazo bya Afurika, Massad Boulos ku bw’akazi gakomeye bakoze.
Yavuze ko amasezerano yasinywe n’adatanga umusaruro yitezweho ibyo bitazabazwa Perezida Trump, ko ahubwo bizabazwa abarebwa na yo.
Yunzemo ati: “Ni ahacu muri Afurika ngo dukorane n’abafatanyabikorwa bacu mu kubungabunga no kwagura aya mahoro. Urugendo ruri imbere ruzazamo kujya mbere no gusubira inyuma, nta gushidikanya kubirimo.”
Perezida Kagame yijeje ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose rukabaho rutekanye, nyuma yo kunyura mu makuba menshi ashoboka.
Tshisekedi ku ruhande rwe yijeje ko igihugu cye kizashyira mu bikorwa ingingo zose zikubiye muri ariya masezerano, avuga ko yizeye ko u Rwanda na rwo ruzabigenza rutyo.
Yunzemo ati: “Turizera ko nta kongera gushyigikira imitwe igambiriye ikibi bizongera kubaho. RDC izakorana ibiyireba icyubahiro.”
Amasezerano abakuru b’ibihugu bombi bemeje yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku wa 27 Kamena 2025.
Zimwe mu ngingo nkuru ziyagize harimo kuba RDC igomba gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR usanzwe ufatanya n’ingabo zayo mu ntambara zirwanamo n’umutwe wa M23, bigakurikirwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi ku ruhande rw’u Rwanda.


