U Bwongereza na Noruveje byashyize umukono ku masezerano yo kwirwanaho azatuma amato y’ibi bihugu afatanya kujya guhiga amato y’u Burusiya agendera munsi y’amazi (submarines) mu majyaruguru ya Atalantika.
Minisiteri y’ingabo ivuga ko aya masezerano agamije kurinda insinga zo mu nyanja, abayobozi b’u Bwongereza bavuga ko zigenda zirushaho kubangamirwa na Moscou, aho amato y’u Burusiya yagaragaye mu mazi y’u Bwongereza mu myaka ibiri ishize yiyongereyeho 30%.

Muri ayo masezerano, ingabo zo mu mazi ziva mu bihugu byombi bigize Umuryango wa NATO zizakoresha amato yo mu bwoko bwa Type-26 Frigates akorerwa mu Bwogereza.


Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yise aya masezerano “amateka”, avuga ko akomeza ubushobozi bw’u Bwongereza mu kurinda ibikorwa remezo bikomeye.




