Perezida wa Repubulika ya Kenya akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo, Uhuru Kenyatta, yayoboye ku wa 26 Ugushyingo 2021 inama y’igitaraganya n’abasirikare bakuru yigaga ku mutekano w’igihugu.
Iyi nama yarimo Minisitiri w’Ingabo, Eugene Wamalwa, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Fred Matiang’i, Umuyobozi w’urwego rushinzwe ubutasi, Maj. Philip Kameru n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Hillary Mutyambai yabereye mu kigo cya gisirikare cya Samburu.
Umwe mu bitabiriye iyi nama yabwiye igitangazamakuru Kenyans ko impamvu zatumye iyi nama iterana ari ibibazo by’umutekano muke biri mu bihugu by’abaturanyi, Ethiopia irimo intambara na Uganda iherutse kugabwamo ibitero by’iterabwoba.
Kuri Ethiopia, ngo intambara iri kuberayo iri gutuma impunzi nyinshi zihungira muri Kenya, zikinjira zitanakosatwe ku buryo hari impungenge ko zaba intandaro y’ihungabana ry’umutekano.
Yagize ati: “Yababajwe n’uburyo impunzi nyinshi ziri kwinjira muri Kenya zivuye muri Ethiopia, yibaza impamvu imbibi zidacungirwa umutekano. Umugaba w’Ikirenga w’ingabo yababajwe n’uko ku mbibi hatari kuba ubugenzuzi, bigatuma impunzi zinjira zidasuzumwe.”
Perezida Kenyatta yasabye aba basirikare n’inzego zishinzwe umutekano zose kuba maso, zigakumira ibibazo bishobora guterwa n’ukwinjira kw’izi mpunzi n’ibitero by’iterabwoba nk’ibyagabwe muri Uganda.
Iyi nama yateranye nyuma y’aho uyu Mukuru w’Igihugu yari avuye mu muhango wo kwinjiza abofisiye bato mu ngabo. Uyu muhango wabereye mu gace ka Nakulu, uwo munsi.


