Uhuru Kenyatta yasabye FARDC na M23 guhagarika imirwano

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, yasabye ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, n’umutwe witwaje intwaro wa M23 guhagarika imirwano.

Ni ubutumwa yatanze mu gihe imirwano y’impande zombi yafashe intera muri iyi minsi, aho M23 yafashe uduce dutandukanye muri teritwari ya Rutshuru turimo Ntamugenga, Kiwanja n’ibirindiro bya FARDC bya Rumangabo.

Uhuru mu izina ry’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, yagize ati: “EAC irahamagarira impande zose ziri kurwana guhagarika imirwano, zikabyemeranyaho, zikemera hakabaho ubutabazi kandi mu buryo burambye no kurekura uduce twafashwe kandi ibiganiro by’amahoro bigakomeza.”

Ubwo Uhuru yari Perezida wa Kenya n’Umuyobozi Mukuru wa EAC, yayoboye inama yahuje abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango, yabereye i Nairobi, bafata ibyemezo birimo gusaba imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC kujya mu biganiro by’amahoro na Leta.

Perezida wa Kenya uriho ubu, Dr William Ruto, yahaye Uhuru inshingano yo gukomeza kuyobora imishyikirano hagati ya Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro ibera i Nairobi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *