Inama nshingwabikorwa y’ishyaka Jubilee ryo muri Kenya yirukanye ku mwanya w’umuyobozi mukuru waryo Uhuru Kenyatta wabaye Umukuru w’Igihugu, imusimbuza Depite Sabina Chege wafashe iyi nshingano by’agateganyo.
Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo wa Jubilee, Kanini Kega, akaba ari na we ukuriye iyi nama, yasobanuriye itangazamakuru ko icyemezo cyo gusimbuza Uhuru cyafashwe kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023, kubera imyitwarire idahwitse uyu munyapolitiki ashinjwa.
Kega yasobanuye ko amategeko ya Jubilee atemerera uwabaye Umukuru w’Igihugu gukomeza kuba Umuyobozi Mukuru wayo nyuma y’amezi atandatu avuye ku butegetsi, ariko Uhuru we yagumye kuri uyu mwanya.
Uyu muyobozi w’iyi nama ya Jubilee kandi yasobanuriye abanyamakuru ko Uhuru yagiye akora amakosa, agakora ibikorwa cyangwa agafata ibyemezo bye bwite mu izina ry’iri shyaka; ibintu ngo bidakwiye kwihanganirwa.
Mu ishyaka Jubilee haravugwa umwuka mubi nyuma y’aho, bigizwemo uruhare runini na Uhuru, ryashyigikiye kandidatire ya Raila Odinga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, bikarangira atsinzwe na William Ruto muri Kanama 2022.


