Umugabo witwa Edward Gituku Kamau wo muri Kenya, bivugwa ko akorana na kompanyi Global Face Agencies, yajyanye Polisi mu rukiko ayisaba kumwishyura indishyi za $76,000 (arenga miliyoni 100 Frw) nyuma yo gufatwa ashinjwa gushakira abaturage akazi mu ngabo zâu Burusiya.
Kamau yafashwe mu kwezi gushize mu gihe hakorwaga umukwabu wo guhagarika amatsinda ashinjwa kwaka abashaka akazi amafaranga agera kuri $17,600, babizeza imishahara ihenze muri Burusiya.
Uyu mugabo ariko we arabyihakana, akavuga ko afite amasezerano yemewe nâingabo zâu Burusiya yo gushakira akazi gusa abahoze ari abasirikare ba Kenya, atari abaturage basanzwe. Yongeraho ko abinjira bose babikora ku bushake.
Kamau yavuze ko abarenga 27,000 bigeze kuba abasirikare bo muri Afurika bari mu ngabo zâu Burusiya, harimo abasaga 1,000 bamaze kwinjira binyuze mu kigo cye.
Iyi dosiye ye ije ikurikira indi yatumye mu murwa mukuru Nairobi hafatwa umudipolomate wâUburusiya, Mikhail Lyapin, nâumufasha we wo muri Kenya, bose bakurikiranyweho gushakira abaturage akazi ko kurwanira ku ruhande rwâu Burusiya muri Ukraine.
Polisi ya Kenya yatangaje ko nibura abantu 21 bakekwaho kuba barajyanwe muri ubwo buryo nk’uko biri mu iperereza.
Aya makuru aje nyuma yâurubanza rwa Kibet Evans, umusore wo muri Kenya wafatiwe muri Ukraine, aho yavuze ko yajyanywe mu Burusiya mu bikorwa bya siporo ariko nyuma agahatirwa kwinjira mu ngabo zâu Burusiya mu rwego rwo kongerwa viza.
Umushinga wo muri Ukraine witwa âI Want to Liveâ wavuze ko kuva mu gihe cyâitumba ryâuyu mwaka, wamaze gusesengura ko abasaga 10,000 bâabanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye bamaze gushorwa mu ntambara n’Uburusiya binyuze mu buryo bunyuranyije nâamategeko.


