Uganda: Polisi iravugwaho kubuza Bobi Wine kwiyamamaza

Ku wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025, ibikorwa byo kwiyamamaza by’umukandida w’ishyaka National Unity Platform (NUP), Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine, byaburijwemo n’inzego z’umutekano mu karere ka Iganga, mu burasirazuba bwa Uganda. Amashusho n’amakuru atandukanye yagaragaje imodoka z’igisirikare n’iz’abapolisi zifunze imihanda, mu gihe bamwe mu bari mu itsinda rya Bobi Wine […]

Ujyana abasirikare ba Kenya mu gisirikare cy’Uburusiya yajyanye Polisi mu nkiko

Umugabo witwa Edward Gituku Kamau wo muri Kenya, bivugwa ko akorana na kompanyi Global Face Agencies, yajyanye Polisi mu rukiko ayisaba kumwishyura indishyi za $76,000 (arenga miliyoni 100 Frw) nyuma yo gufatwa ashinjwa gushakira abaturage akazi mu ngabo z’u Burusiya. Kamau yafashwe mu kwezi gushize mu gihe hakorwaga umukwabu wo guhagarika amatsinda ashinjwa kwaka abashaka […]

Luxemburg: Grand Duc Guillaume yagiye ku butegetsi nyuma yo kwegura kwa se

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 3 Ukwakira 2025, Luxembourg yimitse umukuru w’igihugu mushya, nyuma y’uko Grand Duc Henri yeguye ku ngoma akayisigira umuhungu we Guillaume. Grand Duc Henri w’imyaka 70, yari amaze imyaka 25 ku ngoma muri iki gihugu gito cyo mu Burayi, gituwe n’abaturage bagera kuri 680.000, mu birori byabereye mu ngoro izwi nka […]

Arsenal mu nzira zo kongera amasezerano ya Visit Rwanda

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza biravugwa ko iri mu nzira zo kongera amasezerano y’ubufatanye ifitanye n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) yo kumenyekanisha u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda. Amakuru avuga ko iyi kipe y’i Londres ikorana n’u Rwanda kuva muri 2018 iri mu biganiro bigamije kwagura ubufatanye ifitanye n’u Rwanda. Amasezerano ya […]

Col Frank Bakunzi yakiriye APR FC mu Misiri (Amafoto)

Ikipe ya APR FC yamaze kugera mu Misiri aho igiye gukina na Pyramids FC mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League uteganyijwe ku Cyumweru. Itsinda ry’iyi kipe riyobowe na Lt Col Jean Paul Ruhorahoza ryakiriwe mu Misiri na Col Frank Bakunzi, uhagarariye u Rwanda mu bya gisirikare muri Ambasade iri i Cairo. Abakunzi b’iyi […]

Singapore: Abapolisi 2 b’u Rwanda basoje amahugurwa abagira ba Ofisiye

Abapolisi b’u Rwanda babiri; Assistant Inspector of Police (AIP) Esther Mukakalisa na AIP Ange Natete, ku wa Kane tariki ya 2 Ukwakira, basoje amasomo mu Ishuri ry’amahugurwa y’ibanze ya ba Ofisiye mu gihugu cya Singapore. Umuhango wo gusoza aya mahugurwa y’icyiciro cya 24 yari amaze amezi icyenda (9), wayobowe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya […]

Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare barenga 1,000

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025 yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare 1,029 basoje amasomo yo ku rwego rwa ba Ofisiye. Ni umuhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera. Aba basirikare barimo 42 bize hanze y’u Rwanda n’abakobwa […]

RDC: Hafi miliyari y’amadolari amaze gukoreshwa mu bikorwa bya gisirikare mu gihembwe cya 1 cya 2025

Amafaranga yakoreshejwe mu bikorwa bya gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo biravugwa ko akabakaba miliyari imwe y’amadolari mu mezi atandatu ya mbere ya 2025 nk’uko byatangajwe n’urubuga finances-entreprises.com rwo muri Congo. Raporo yo gukurikirana ingengo y’imari y’ubuyobozi bushinzwe politiki y’itegurwa ry’ingengo y’imari bwa Minisiteri y’ingengo y’imari igereranya ko amafaranga yakoreshejwe mu kurinda igihugu mu […]

Bucura bwa Perezida Kagame yinjiye mu ngabo z’u Rwanda

Brian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ari mu bofisiye bato binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda kuri uyu wa 3 Nzeri 2025. Ni mu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, mu Karere ka Bugesera, witabiriwe n’abayobozi bakuru batandukanye barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame. Uyu mwaka, abasirikare bato […]

Abarundi barenga icumi bahungutse bavuye mu Rwanda batawe muri yombi i Kirundo

Mu gitondo cyo kur wa kane tariki ya 2 Ukwakira 2025, inzego z’umutekano z’u Burundi zataye muri yombi Abarundi barenga icumi bari bamaze iminsi mike bahungutse bavuye mu Rwanda. Ibi byabereye mu Bugabira, Intara ya Kirundo. Ubuyobozi bw’u Burundi buvuga ko aba bantu bakekwaho gukomeza kugirana imikoranire n’impunzi z’Abarundi zigicumbitse mu Rwanda. Amakuru aturuka mu […]

Goma: Hafashwe abacuruzi ba Mobile Money bakata umuntu 5-7% buri uko abikuje

Bamwe mu bacuruzi ba mobile money mu Mujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru batawe muri yombi kuri uyu wa Kane, itariki ya 2 Ukwakira 2025, bazira ko gusigarana 5% cyangwa arenga kuri buri kubikuza amafaranga. Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Goma, DĂ©sirĂ© Ngabo Kisuba, arahamagarira abaturage kuba maso no gutanga raporo ku byaha nk’ibi. Ati: “Abadashaka […]

U Budage: Drone zitazwi zahangayikishije ikibuga cy’indege cya Munich

Ikibuga cy’indege cy’i MĂĽnich mu Budage cyamaze amasaha atari make cyafunzwe, nyuma y’uko hari za drone zagaragaye mu kirere cyo muri uriya mujyi. Iri hungabana rije mu gihe Munich yakiriye iserukiramuco ry’inzoga rizwi cyane rya Oktober fest, rizatangira ku Cyumweru. Mu cyumweru gishize Denmark na Norvège na byo byafunze ibibuga by’indege kubera drone zitazwi, gusa […]

Ethiopia: Abantu 36 bapfiriye mu mpanuka yabereye ku kiliziya kiri kubakwa

Byibuze abantu 36 bishwe abandi barenga 200 barakomereka mu iserukiramuco ry’idini ryaberega muri Ethiopia rwagati, ubwo ibiti abubatsi bakoresha bubaka mu kiliziya kimaze kubakwa igice byabagwiraga nk’uko byatangajwe n’abapolisi n’abarokotse. Umuyobozi w’igipolisi cyaho, Ahmed Gebeyehu, yabwiye ibiro ntaramakuru by’igihugu Fana Broadcasting ibyo bikoresho bikoze mu biti bagenderaho bubaka bizwi mu Cyongereza nka scaffolding byasenyutse ku […]

Umusekirite Karuhanga Moses yishe mugenzi we amurashe

Polisi mu Karere ka Kiboga mu gihugu cya Uganda iri gukora iperereza ku bwicanyi bwabaye nyuma y’uko umusekirite yishwe arashwe na mugenzi we mu rukerera rwo ku wa Kane. Uyu nyakwigendera ni Engoromoit Moses w’imyaka 39, umusekirite wakoreraga ikigo Ultimate Security, wari ku kazi kuri Brac Bank ahitwa Bamusuuta, mu Mujyi wa Kiboga. Nk’uko byagaragajwe […]

Igisirikare cy’u Burundi cyashinje AFC/M23 kukibeshyera

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), cyashinje umutwe wa AFC/M23 kuba ukomeje kukibeshyera ku bitero byo mu kirere ukomeje kugaragaza ko bituruka mu mujyi wa Bujumbura bikibasira abaturage bo mu duce two mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ugenzura. Kuva mu kwezi gushize kwa Nzeri AFC/M23 yakunze kugaragariza amahanga ko hari ibitero bya drones bituruka […]

Abantu 15 bishwe bunyamanswa mu gitero cya CODECO muri Bahema-Nord

Abantu 15 bishwe bunyamanswa mu gitero gishya cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro byagaragaye ko ari abo mu mutwe wa CoopĂ©rative pour le DĂ©veloppement du Congo (CODECO) mu mudugudu wa Maze, uherereye muri Sheferi ya Bahema-Nord, muri Teritwari ya Djugu, Intara ya Ituri mu burasirazuba bwa Congo. Mu kiganiro kuri terefone na 7SUR7.CD, Pilo Mulindro, Umuyobozi wa […]

Uko Gen. Byamungu na Lt. Col Willy Ngoma muri ba Ofisiye ba M23 bigeze kumara iminsi barafunzwe na Gen Makenga

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa AFC/M23, GĂ©nĂ©ral-Major Sultani Makenga, amaze iminsi afunga bamwe mu basirikare bakuru ayoboye kubera ibyaha bitandukanye bagiye bakorera mu duce uriya mutwe ugenzura. Ni ibyaha byiganjemo gusahura ndetse no gukora ubucuruzi butemewe bwiganjemo ubw’amabuye y’agaciro. Abahanwe bagahabwa igifungo cy’igihe gito barimo abasirikare basanzwe bazwi muri M23, ndetse n’umuvandimwe wa Makenga. Africa […]