barat-2-754ab-04b2b

Igisirikare cy’u Burundi cyashinje AFC/M23 kukibeshyera

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), cyashinje umutwe wa AFC/M23 kuba ukomeje kukibeshyera ku bitero byo mu kirere ukomeje kugaragaza ko bituruka mu mujyi wa Bujumbura bikibasira abaturage bo mu duce two mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ugenzura.

Kuva mu kwezi gushize kwa Nzeri AFC/M23 yakunze kugaragariza amahanga ko hari ibitero bya drones bituruka mu mujyi wa Bujumbura ndetse n’uwa Uvira bikomeje kwibasira abaturage b’abasivile bo mu duce ugenzura.

Ibitero uyu mutwe uheruka kwikomamo u Burundi ni ibyagabwe mu duce twa Kisisile ko muri Teritwari ya Rutshuru ndetse na Buleusa ho muri Walikale, mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 01 Nzeri 2025.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yavuze ko ibi bitero “byatwaye ubuzima bw’abasivile benshi”, ndetse binasenya inzu zitari nke z’abaturage.

Nyuma y’ibi bitero kandi AFC/M23 yateguje ko yahatiririjwe gutabara mu rwego rwo kurinda abaturage, biciye mu kujya guhagarikira ibitero iyo bituruka.

Mu gihe u Burundi bukomeje gushyirwa mu majwi na AFC/M23, umuvugizi w’Ingabo z’iki gihugu, GĂ©nĂ©ral de Brigade Baratuza Gaspard, yise ibivugwa n’uriya mutwe ko ari ibinyoma.

Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “AFC/M23 ikomeje gukwirakwiza ubutumwa bwayo bw’urwango kandi bw’ibinyoma nk’uko bisanzwe ku mbuga nkoranyambaga, kugira ngo iyobye abantu ntibite kuri gahunda zayo mbi cyane iteganya gukora mu minsi iri imbere; kuri iyi nshuro igaragaza ko hari operasiyo zaba zitegurirwa muri Uvira na Bujumbura.”

Yakomeje agira ati: “Twibukiranye amagambo y’ibinyoma yashimangiwe mu itangazo rya AFC/M23 ryo ku wa 28 Nzeri, ryerekeye ibikorwa bya gisirikare ngo byaba byarabereye muri Walikale yashinje mu buryo butarimo FDNB, nyamara kugeza ubu nta ngabo z’u Burundi ziri muri Walikale.”

Ingabo z’u Burundi zashinje M23 kuzibeshyera, mu gihe amakuru avuga ko u Burundi bumaze igihe bwarahinduye igice kimwe cy’ikibuga cy’indege cya Bujumbura ibirindiro byifashishwa mu kugaba ibitero bya drones ku birindiro bya M23 biri mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’iy’Amajyepfo.

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *