Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025 yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare 1,029 basoje amasomo yo ku rwego rwa ba Ofisiye.
Ni umuhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera.
Aba basirikare barimo 42 bize hanze y’u Rwanda n’abakobwa 117, bagize icyiciro cya 12 cy’abasoje amasomo yo kuri ruriya rwego.
Aba baserutse bandika umubare wa 2000, ugaragaza igihe icyiciro cya mbere cya ba ofisiye cyasoje muri iri shuri.
Bananditse 2025 nk’umwaka basojemo amasomo ndetse na 25 nk’imyaka ishize Ishuri rya Gisirikare rya Gako ritangiye gutanga ubumenyi mu bya gisirikare.
Perezida Kagame yashimiye bariya basirikare ku bw’umurava n’ubushake bagaragaje “mu myitozo ikomeye” banyuzemo.
Yababwiye ko inshingano basabwa gukora zamaze gutangira, ndetse zikaba ari inshingano zisaba byinshi.
Ati: “Uruhare rwanyu rero mwebwe ba Ofisiye muri hano, ruratangiye, rutangiye ubu. Ni uruhare rubasaba byinshi.”
Umukuru w’Igihugu kandi yabibukije kandi ko gukorera u Rwanda n’Abanyarwanda ari wo murimo wabo w’ibanze.
Perezida Kagame yanashimiye ibihugu by’inshuti z’u Rwanda byafatanyije mu guha abasirikare bashya uburezi n’amahugurwa.
Ati: “Ubufatanye nk’ubu ntibufasha gusa mu kubaka ingabo zikomeye, ahubwo bunagaragaza ubucuti butuma ibihugu bikomeza gutera intambwe bigana imbere.”


