Uko abajura bashatse kwigiriza nkana kuri Gen Salim Saleh

Sangiza iyi nkuru

Abantu bane batawe muri yombi bakurikiranweho gushaka kwiba miliyoni 43 z’amashilingi kuri konti ya murumuna wa Museveni, Caleb Akandwanaho bakunze kwita Salim Saleh.

Konti ya Gen Saleh iri muri Stanbic Uganda niyo aba bagabyeho ibitero. Abo ni: Isima Katende, Mawejje Yahaya, Mukasa Tukiko na Steven Ssemwogere.

Aba bakoresheje imeli, bandikira manaja (manager) wa Stanbic Bank Uganda bamusaba kohereza kuri nimero za telefoni ngendanwa enye amafaranga byihuse.

Umuvugizi w’ubugenzacyaha, Charles Atwine yavuze ko ” Manaja akimara kwakira imeli yaketse ko harimo ubujura kuko nta na rimwe umukilya (Gen Saleh) yigeze abikuza amafaranga muri ubwo buryo.”

Akomeza ati ” Saleh bamubajije yavuze ko nta imeli yohereje ko abo ari abajura.”

Iperereza ryaratangiye rifata abo bagabo bane twavuze haruguru. Aba ubwo bafatwaga, bari bafite simukadi (Simcard) 163 zibaruwe mu manyanga ndetse na za mudasobwa basanzwe bakoresha biba.

Aba biyemerera ko ibi bagiye babikora abantu benshi babikije mu mabanki atandukanye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *