Uko abantu bitabiriye gutanga kandidatire bashaka kuba abasenateri ntibyigeze bibaho – NEC

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Bwana Charles Munyaneza, yavuze ko uburyo abantu bitabiriye gutanga kandidatire uyu mwaka bitari byarigeze bibaho, kuko ngo muri buri Ntara nibura haturutse abakandida barindwi.

Itariki ya nyuma yo gutanga kandidatire z’abakandida bazatorwa mu matora y’abasenateri ateganyijwe mu kwezi gutaha, ni kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kanama 2019.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yagaragaje ko nubwo n’abasenateri basoje manda zabo bemerewe kongera kwiyamamaza, kugeza kuri uyu wa Kane bari batarakira kandidatire y’umwe muri aba.

Sena igizwe n’abasenateri 26 barimo 12 batorwa bahagarariye intara enye z’igihugu n’Umujyi wa Kigali, abasenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika nk’uko iyi nkuru dukesha RadioTV10 ikomeza ivuga.

Hari abasenateri bane bashyirwaho n’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, umusenateri umwe uhagarariye amashuri makuru ya Leta n’undi umwe uhagarariye amashuri makuru yigenga.

Nkuko bigaragara ku ngengabihe nshya ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, amatora y’abasenateri azaba guhera tariki 16 kugeza tariki 18 Nzeri 2019.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *