Uko Abanyafurika bahungira mu Burayi ku bwinshi, niko umutwe wa IS urushaho kongera amaboko-AU

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi wagaragaje impungenge ku mpunzi z’Abanyafurika ziyongera umunsi ku munsi zijya gushakisha imibereho, ariko ugaragaza ko izo mpungenge zishingiye ahanini ku kuba izi mpunzi ari zimwe mu bajya kongera amaboko y’umutwe w’abarwanyi bitwaye kisilamu Islamic State (IS) kuri uriya mugabane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2016, ibiro bishinzwe iperereza muri uyu muryango byatangaje ko bifite yizewe amakuru yemeza ko uyu mutwe ufite intego yo gukura abarwanyi bashya mu mpunzi z’abanyafurika zihungira kuri uriya mugabane, ariko bikanavuga ko n’ubusanzwe hari abasanzwe bakoramo baragiye ari impunzi, bityo mu minsi ya vuba ngo uyu mutwe ukaba ufite gahunda yo keinjiza abandi uhereye kuri izo mpunzi.
Uyu muryango uvuga ko mu mpunzi zimaze kwinjira kuri uriya mugabane guhera mu kwezi kwa 4 uyu mwaka wa 2016, uyu mutwe ufite byibuze gukuramo abarwanyi bashya bagera kuri 300. Gusa na none, uyu muryango uvuga ko nubwo hamenyekanye amakuru kuri gahunda y’umutwe wa IS, ko n’izindi ntagondwa zitandukanye zikorera mu bihugu bitandukanye kuri uriya mugabane usanga nta handi ziteze gukura abarwanyi hatari mu mpunzi.
Muri raporo yashyizwe ahagaragara n’ibiro by’ubutasi by’umuryango w’umumwe bw’ibihugu by’u Burayi kuri uyu wa gatanu, ibi biro byagaragaje impungenge ko izi mpunzi zishobora kuzibasirwa mu minsi micye iri imbere n’iimitwe itandukanye y’intagondwa ikorera kuri uriya mugabane mu gihe zizaba zishaka imbaraga amaraso mashya, dore ko ngo wari umaze gusa n’utakaza imbaraga kubera ibihugu bitandukanye byahagurukiye kuwurwanya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi w’agashami gashinzwe gukurikirana iby’iterabwoba muri EU Gilles de Kerchove, yasabye abinjira ku mugabane w’u Burayi ndetse n’abaturage muri rusange kuba maso kuko hari benshi bajyanwa kwigishwa gukoresha intwaro za kirimbuzo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *