Ubwo yari minisitiri w’ingabo wa Israel, Ariel Sharon, wanabaye Minisitiri w’Intebe wa Israel, yigeze gutegeka igisirikare cya Israel guhanura indege ya gisivili yari irimo abagenzi mu gihe byari kwemezwa neza ko irimo Yasser Arafat wahoze ari umuyobozi wa Palestine.
Ibi bikaba byarabaye mu 1982 ubwo iyo ndege yari itwaye Abana b’Abanya- Palestina 30 b’inkomere bari barokotse ubwicanyi bwabereye ahitwa Sabra na Shatila.
Iki gikorwa cyo guhanura iyi ndege cyaje gusubikwa, ariko nk’uko igitabo cy’umunyamakuru wo muri Israel kivuga, ngo ubu bwari bumwe mu bwicanyi bwinshi bwagiye bukorwa na Israel bwateguwe harimo ndetse n’ubwakinwemo filimi yiswe “The Manchurian Candidate”.
Iki gikorwa cyagombaga guhabwa umugisha n’abakozi b’ubutasi bwa Israel buzwi nka Mossad, aho aba bari bafatiranye uko umutekano uteri urinzwe bikomeye ku kibuga cy’indege cya Athens mu Bugiriki bagategerereza Arafat aho indege z’abantu ku giti cyabo zari ziparitse nk’uko Ronen Bergman yabyanditse muri New York Times, asobanura bimwe mu bice bigize igitabo cye yenda kumurika.
Lt. Gen. Rafael Eitan wari ukuriye ibiro bya Ariel Sharon icyo gihe Bergman avuga ko ari we wari urimo gusunika iki gikorwa cyo guhanura indege ya gisivili, yahaye indege z’indwanyi za Israel amabwiriza yo gukurikirana iyo ndege bakekaga ko itwaye Yasser Arafat.
“Ntimurase ntababwiye Ok. Birasobanutse? Nubwo hari ikibazo cy’itumanaho, nimutumva ibwiriza ryanjye ntimufungure umuriro,”uwo ni Eitan abwira abapilote b’Abanya-Israel ubwo iyo ndege yari ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Athens.
Iri bwirizwa ntiryigeze risohoka nyuma yo gusanga uwo bakekaga ko ari Yasser Arafat ari murumuna we ahubwo nk’uko Bergman akomeza avuga.
Bergman akomeza avuga ko kuva mu Ugushyingo 1982 kugeza muri Mutarama 1983, indege 4 z’intambara zo mu bwoko bwa F-16 na F-15 zahoraga ziryamiye amajanja zitegereje aho Arafat azagaragara ngo zijye kumurimbura, ku buryo nk’inshuro 5 zagiye zishaka kurasa ku ndege zitwara abagenzi zikanga ko Arafat yaba arimo zigahamagarwa zisubizwa inyuma ku munota wa nyuma.
Inshuro imwe muri izi ngo indege y’intambara ya Israel yasatiriye indege y’ubucuruzi yari iturutse Amman ijya muri Tunisia iza gusubizwa inyuma. Indi nshuro ngo izi ndege zangije itumanaho ryo mu ndege ya Boeing 707 zari zakurikiranye nabwo zikanzemo Yasser Arafat.
Nk’uko icyo gitabo kigiye kujya hanze kivuga, ngo nyuma y’igitero ahitwa nahariya mu 1979, Eitan yafashe icyemezo cyo gukaza urugamba rwo kurwanya umutwe wa OLP wari ukuriwe na Yasser Arafat ndetse avuga ko abawugize bose bagomba kwicwa nk’uko yigeze kubibwira uwari umwungirije.
Uwitwa Meir Dagan, waje kuba umuyobozi wa Mossad, icyo gihe yashinzwe na Eitan kuyobora igikorwa kiswe Urugamba rwo kubohora Liban mu maboko y’abanyamahanga “Front for the Liberation of Lebanon From Foreigners.”
Nyuma y’1981, ubwo Ariel Sharon yagirwaga minisitiri w’ingabo, hari igikorwa Bergman avuga ko cyari kirimo kujya imbere ariko guverinoma itabizi cyangwa nta burenganzira yatanze cyateganyaga gutera bombe muri stade ya Beirut, aho abayobozi ba Palestina bateganyaga gukorera inama ikomeye.
Umwe mu basirikare bari muri iyi myiteguro yibuka abwira uwari Minisitiri w’Intebe, Menahem ati: “Ntimushobora kwica stade yose! Isi yose yatugendaho”
Ibi ariko ntibyashimishije Ariel Sharon wavuze ko icyo gisasu ariko cyari guhitana abayobozi ba Palestina bose.
Uyu mugambi umaze kuburizwamo, Ariel Sharon mu 1982 yagabye igitero mu majyepfo ya Liban ashaka kuhirukana abarwanyi ba OLP bari bahafite ibirindiro ashaka kubaroha muri Yorodani hakavaho icyo uyu mutwe wari ukomeje gusaba cyo kugira leta muri West Bank. Icyari kigamijwe ariko na none nk’uko Bergman avuga cyari uguhitana Yasser Arafat.
Ibi birangiye, hateguwe ikindi gikorwa kiswe Salt Fish cyagombaga kuyoborwa na Dagan na Eitan, icyo gihe wari umujyanama ushinzwe kurwanya iterabwoba.
Bergman akavuga ko yatekereje ko kwica Arafat byari guhindura amateka kuko atari umuyobozi wa Palestina gusa ahubwo yanafatwaga nk’umubyeyi wa Palestina, kubw’ibyo kumwica bikaba byarashoboraga guteza ubwumvikane bucye muri OLP ndetse bikaba imbogamizi ku bushobozi bwayo bwo gufata icyemezo icyo ari cyo cyose cy’ingenzi kuva ubwo.
Igikorwa cya Salt Fish rero cyaranzwe no kugaba ibitero bya bombe muri Beirut, ariko Arafat abasha kubirokoka.
Ubwo Uri Avnery, umunyamakuru wo muri Israel wari waramenyekanye mu guharanira amahoro, yafata inzira akajya muri Liban kujya gukorana ikiganiro na Yasser Arafat, Israel yaramukurikiranye igamije kwica Arafat nubwo ubuzima bw’Umunya-Israel bwabigenderamo ariko Arafat arabivumbura nabwo arakwepa.
“Arafat yakijijwe n’ibintu bibiri. Amahirwe ye adashira, nanjye”, uyu ni Uzi Dayan wari uyoboye Salt Fish.
Ngo nubwo kwica Arafat ntacyo byari bibwiye Dayan, ntiyifuje ko hari abasivili babigenderamo.
Ibi bikaba byaramuteje Eitan bari barahimbye Raful wamubazaga ati: “Numvise ko ufite amakuru ku hantu n’ahandi. Kuki indege zitari mu kirere?”
Undi mu gusubiza ati: “Namusubije ko bitari gushoboka kuko hari abasivili benshi bari hafi aho.”
Eitan nawe ati: “Byibagirwe. Ndabyishingira.”
Dayan nawe ati: “Sinari niteguye kubyemera. Raful ntiyari kunyigisha amahame y’intambara.”
Bergman avuga ko Dayan yagiye na kure agafata icyemezo cyo kwima amakuru Eitan avuga ko igihe cyose babonaga ko igitero cya bombe cyashoboraga gutwara ubuzima bw’abasivili bamubwiraga ko nta gipimo ubutasi bwabo bwabonye.
Dayan avuga ko yabwiye Eitan ko byari guhindanya isura ya Israel ku rwego mpuzamhanga iyo bimenyekanya ko bahanuye indege ya gisivili.
Uwari ukuriye ubutasi mu gisirikare cya Israel. Amos Gilboa akaba yarabwiye Bergman byageze aho basanga Arafat yari ikibazo cya politiki atari gufatwa nk’igipimo cyo kwicwa.
Dennis Ns./Bwiza.com


