Uko byagenze ngo umugabane wa Afurika ugire Congo ebyiri

Sangiza iyi nkuru

Umubare w’abantu benshi usanga bashakisha kuri murandasi impamvu ku mugabane wa Afurika haboneka ibihugu bibiri byitiranwa byombi bikitwa Congo. Muri iyi nkuru turagaruka ku nkomoko yabyo.

Ni ibihugu bibiri bihana imbibi mu gice cyo hagati muri Afurika. Repubulika ya Demukarasi ya Congo ni cyo gihugu kinini muri Afurika yo hagati, mu burasirazuba bwacyo hari igihugu cya Congo Brazavile.

Indimi z’ibihugu byombi zikomoka ku rurimi rwa Bantu babayeho guhera mu kinyejana cya 12. Mu mwaka w’1500 Abanyekongo cyangwa Bakongo bari batuye hamwe batagabanyije.

N’ubwo byari igihugu kimwe ntabwo byaje kuramba kuko byaje kugabanywamo bigizwemo uruhare na Otto von Bismarck mu nama yabereye i Berlin mu Budage yari igamjje kwigabanya umugabane w’Afurika.

Kuri icyo gihe ku mugabane w’Uburayi, Ubudage bwari bufite ijambo rikomeye. Ibihugu byahi byari biri gutegura uko bizigarurira umugabane w’Afurika. Icyo gihe byibuze Afurika yari ituwe n’abantu miliyari 2 .

Icyo gihe Abanyekongo cyangwa Abakongomani kimwe n’abandi bo mu bihugu byo muri Afurika yo hagati bahawe ibihugu by’Ububiligi n’Ubufaransa.

Ubwo bari bamaze kwigabanya ubutaka, umwami w’u Bubiligi Leopold II muri iyo nama yahise yita Congo leta yigenga kuva mu mwaka w’1885. Ubwo butaka bwari ubw’umwami Leopold ku giti cye yagombaga kubumaza icyo yifuza akagena ikigomba kubukorerwaho.

Mu mwaka w’1908 ubutaka bweguriwe noneho igihugu cy’u Bubiligi. Ikindi gice cyari gisigaye cyegurirwa Abafaransa mu cyiswe French Congo nyuma hagati y’umwaka w’1903 hitwa congo.

Ibyo bihugu byombi byabonye ubwigenge mu mwaka w’1960. Igice cyari cyarafashwe n’u Bubiligi cyitwa Repubulika ta Demukarasi ya Kongo, ahari Abafaransa hitwa Congo-Brazaville.

Ibihugu byombi bisangiye amateka ndetse bifite n’amoko afitanye isano kandi byombi bikoresha cyane ururimi rw’Igifaransa.

David Niyobuhungiro

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *