Antoine Cardinal Kambanda avuga ko abona abanenga Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame ari abagamije inabi, ngo ntacyo bakoze mu gihe jenoside yabaga, kwimakaza ivanguramoko n’ibindi yarondoye bitari byiza. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Le Croix cyagarutse ku ngingo zirimo urugendo rwa Perezida Macron mu Rwanda, Abapadiri bakoze Jenoside n’abayikekwaho, ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda n’ibindi. Yagize ati “Abavuga ibyo, ntacyo bakoze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari abantu bo hanze y’igihugu cyane muri diaspora batsimbaraye ku ngengabitekerezo yo mu 1994.” Yavuze ko abo bantu bashyize imbere umugambi wo gutanya Abanyarwanda, guhembera ubugizi bwa nabi mu gihugu n’ubundi cyabonye byinshi bibabaje. Kuri we yavuze ko nta muntu ukwiriye gushukwa n’abo bantu bo hanze, ati “Ibyo hanze bita opozisiyo, imbere tuzi ko ari abantu bashaka kwimakaza ivanguramoko, guteranya no gutera ubwoba abarokotse Jenoside.” Yavuze ko Perezida Kagame yahagaritse Jenoside, ndetse ko intambara yabereye muri ZaĂŻre yari iyo gukurikirana abakoze Jenoside bari bari kuhisuganyiriza kugira ngo bakomeze umugambi bari barateshejwe. Muri abo bari harimo n’abasivile bayobowe mu nzira itari yo bakisanga baguye muri iyo ntambara. Ati “Ariko ibyo si Jenoside nk’uko byavuzwe muri Raporo y’Ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu, yiswe Mapping. Ntabwo ari ukuri. Umubare munini w’impunzi z’abanyarwanda zari muri ZaĂŻre zaratahutse. Ariko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ababashyigikiye bo muri Congo ni bo bahimbye ibyo birego. Byakirizwa yombi n’abantu bo mu Burengerazuba bw’Isi.” Yavuze ko abakomeje kubigira igikoresho, ari abashaka ko uruhare rwabo mu mateka y’u Rwanda rutagaragara. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


