Uko imbaraga za FDLR zisigaye zingana mu mboni za Gen. Makenga

Sangiza iyi nkuru

Gen. Sultani Makenga ukuriye Igisirikare cya M23, avuga ko umutwe wa FDLR ugifite ingufu kuko kuri ubu ufite abarwanyi babarirwa mu 3,000.

Makenga yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Umutwe wa FDLR ugizwe n’abarwanyi biganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ni umwe kuri ubu mu yimaze igihe ifasha Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu mirwano zimaze igihe zihanganyemo na M23.

Imikoranire ya FDLR na FARDC inemezwa na Loni binyuze muri raporo impuguke zayo zasohoye mu minsi yashize.

Leta y’u Rwanda imaze igihe igaragaza ko imikoranire ya FDLR n’Ingabo za Leta ya Congo ibangamiye umutekano warwo, na cyane ko uriya mutwe umaze igihe ufite gahunda yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Gen. Makenga avuga ko kuri ubu abarwanyi ba FDLR bashobora kuba babarirwa mu 3,000.

Ati: “Ngenekereje, abarwanyi ba FDLR ntabwo bajya munsi ya 3,000; kubera ko bari muri Binza, Nyiragongo, bari hano muri Bwiza mwababonye hafi y’ibirindiro byacu, bari muri Kilima ugana Kishishe, bari muri Kilama, bari na kure yaho muri Mirangi, Bibwe, bari no muri Kalehe, hano ni benshi cyane.”

Makenga yemeje ko FDLR igifite abarwanyi benshi mu gihe Leta ya Congo imaze igihe ivuga ko uyu mutwe utakiri ikibazo ku Rwanda, ngo kuko wacitse intege mu buryo bugaragara.

Congo ivuga kuri ubu ku butaka bwayo hari abarwanyi bake cyane ba FDLR, ndetse n’abahari ngo bakaba bageze mu zabukuru ku buryo ubushobozi bwo kurwana bwagabanutse cyane.

Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi mu mwaka ushize yavuze ko FDLR ari “amabandi aba yishakira ibyo kurya”, gusa CurĂ© Ngoma uvugira uyu mutwe yaje kubinyomoza avuga ko FDLR igihari ndetse ko ntaho yagiye.

Ni Tshisekedi ku rundi ruhande amakuru avuga ko afite gahunda yo gufasha uriya mutwe witwaje intwaro gutera u Rwanda, hanyuma bagakuraho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame amaze igihe agaragaza nk’umwanzi ruharwa igihugu cye gifite.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Gen. Sultani Makenga yahishuye uko imbaraga za FDLR zisigaye zingana
    Hakwiye ibisobanuro byimbitse, kabisa! Umusilikari warufite imyaka 25 muri 1994, ubu afite 54. Nonese abo basaza nibo FDLR tuvuga? Muri make: Ba FDLR ni bande? Ese uretse kubica, nta bundi bulyo busubizwa mu nzira iboneye? Kuki twumva ko M23 ikwiye gutegwa amatwi yuko irwanira ukuri ariko FDLR ivuga ko irwanira ukuri itategwa amatwi? Mbese hari bikwiye gusobanuka kuri FDLR yuko dushobora kuba tutayisobanukiwe! Kwitana bamwana kwa DRC n’Urwanda nibyo bihembera urujijo. Urwanda ruti: ubutegetsi bubi bwa DRC nibwo butera M23 kurwana. Congo iti: Ubutegetsi bwikubira kandi bw’igitugu bwa Kagame nibwo bwakuruye FDLR muri Kongo bunayibuza gutaha! Ibi byose ni ibyo gusuzumwa!

  2. Gen. Sultani Makenga yahishuye uko imbaraga za FDLR zisigaye zingana
    Hakwiye ibisobanuro byimbitse, kabisa! Umusilikari warufite imyaka 25 muri 1994, ubu afite 54. Nonese abo basaza nibo FDLR tuvuga? Muri make: Ba FDLR ni bande? Ese uretse kubica, nta bundi bulyo busubizwa mu nzira iboneye? Kuki twumva ko M23 ikwiye gutegwa amatwi yuko irwanira ukuri ariko FDLR ivuga ko irwanira ukuri itategwa amatwi? Mbese hari bikwiye gusobanuka kuri FDLR yuko dushobora kuba tutayisobanukiwe! Kwitana bamwana kwa DRC n’Urwanda nibyo bihembera urujijo. Urwanda ruti: ubutegetsi bubi bwa DRC nibwo butera M23 kurwana. Congo iti: Ubutegetsi bwikubira kandi bw’igitugu bwa Kagame nibwo bwakuruye FDLR muri Kongo bunayibuza gutaha! Ibi byose ni ibyo gusuzumwa!

  3. Uko imbaraga za FDLR zisigaye zingana mu mboni za Gen. Makenga
    Uwase Uzajye kubafasha kugira ngo ubone ibisobanuro byimbitse. Ibisobanura ushaka biruta ko bakirwa Mutobo bagasubizwa mu buzima busazwe n’ibihe? , bien sur ufite ibyaha bya Genocide akabibazwa. Abasigaye n’abashaka kugaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirurimo. Which will cost them much even death . Karibu

  4. Uko imbaraga za FDLR zisigaye zingana mu mboni za Gen. Makenga
    Ibisobanuro ukeneye nibihe kuli FDLR Uwase .m.Louse we?Basize bahekuye Urwanda.None nabakiribato barihamwe nabo mu mashyamba babacyengejemo ingabitekerezo ya Genocide.Biragaragara ko wigiza nkana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *