Uko impapuro zaziritse Danny Vumbi akamara umwaka adasohora indirimbo

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi yavuze uburyo gusesa amasezerano yari yasinyanye n’inzu ya KIKAC byatumye amara umwaka adasohora indirimbo bitewe n’uko ibyari bikubiye mu mpapuro yasinyeho (Contract) byabaye ngombwa ko biseswa .

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro n’abanyamakuru, ubwo yamurikaga album ye ya kane yise 365.Ni album iriho indirimbo 10 yamuritse binyuze kuri murandasi ariko ikaba ifite igisobanuro cy’igihe cy’umwaka yamaze adakora umuziki bigendanye n’amasezerano yaseshwe hagati y’impande zombi.

Danny Vumbi usanzwe ari n’umwanditsi w’indirimbo, yavuze ko bitewe n’uko yaseshe amasezerano igihe cyagenwe kitararangira byabaye ngombwa ko amara umwaka nta gihangano ariko ngo yemerewe kuririmba mu bitaramo bitandukanye.

Ni ibintu yafashe nk’ibyamudindije mu muziki we, gusa nanone ngo yabonye umwanya wo kwandikira abandi bahanzi ibihangano no gutegura iyo albm yamuritse.Mu ndirimbo zikubiye kuri uwo muzingo harimo indirimbo yise ‘Condom’ n’indi yasubiyemo ya Nkurunziza Franà§ois yise ‘Usigare amahoro’.

Ni album yateguye abifashijwemo n’umugore we bagiye amuba hafi mu bihe byose ndetse ngo iyo atahaba ntiyari kwitwa umuhanzi.

Uyu mwaka Danny yamaze adakora indirimbo, ngo wamushyize mu bwigunge kuko wamubereye nk’umubirizi.Bigaragazwa n’ifoto ye yashyize kuri cover asa n’uwihebye arimo kunywa itabi.Ni mu gihe amasezerano ye na KIKAC yaseshwe habura amezi umunani ngo agere ku musozo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *