Mu gihe Abanyarwanda n’isi yose bibuka ku ncuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mudugudu w’Ubumanzi hagarutswe ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Umwe mu batanze ikiganiro, yiyamye abayigira bakabeshyera ubusinzi, maze ati, “Uko inzoga itakuriza uburiri bwa nyoko, niko itakuzanamo iyo ngengabitekerezo”.
Ibiganiro kuri uyu wa 7 Mata byatangiye abantu bibuka, bazirikana, batanga ubuhamya; ndetse banafata ingamba ko Jenoside itakongera kuba, hamwe no kurwanya ingengabitekerezo yayo.
Mu mudugudu w’Ubumanzi, akagari ka Rugenge, umurenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge, birabera mu rusengero ruri mu nsi y’umuhanda mushya wubatswe mu Kiyovu. Byitabiriwe n’abaturage b’ingeri zose batuye mu Bumanzi no mu Mpala. Imbere mu rusengero huzuye bagera no mu busitani.
Umwe mu batanze ikiganiro, Kuradupagase, asaba abafite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyigumana iwabo ku ishyiga, kandi bakareka kubeshyera inzoga ko arizo ziyibatera.
Kuradupagase ati, “Niba utaha wanyoye inzoga, ntizigushuke ngo wurire uburiri bwa nyoko, ukagenda ukaboneza hirya mu bwawe, ni gute wavuga ko ari zo zagushutse ngo uzane ingengabitekerezo ya Jenoside?”.
Uyu mufashamyumvire usanzwe atuye mu Bumanzi akanakora mu nzego z’umutekano, yanagarutse kuri izi nzoga nyinshyi ziba ari inkorano zarangiza zikagarika ingogo. Ati, “ Inzoga z’incurano zimaze kwivugana abantu hano muri Nyarugenge, bamwe barapfuye, abandi barahuma, abandi baracyari mu bitaro harimo na nyirukuzicuruza”.
Kuradupagase yanibukije abaturage kujya bakurikira amakuru kuri Radio imwe y’igihugu n’ikinyamakuru cyayo cyandika, agaragaza ko andi maradiyo yaba atizewe.
Muri iki kiganiro kandi, uhagarariye abarokotse Jenoside mu kagari ka Rugenge, yihanangirije urubyiruko rutitabira ibiganiro, rugashyira ekuteri mu matwi rwumva ibitajyanye n’icyunamo; anaruburuburira ko nirutabigiramo uruhare, ingaruka zazarugeraho narwo.
Iyi ntero ni imwe n’iya Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, nayo isaba abanyarwanda bose kwitabira ibiganiro bwo kwibuka ku ncuro ya 24. Ibicishije ku rukuta rwayo rwan Twitter, CNLG igira iti “Nk’uko twibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, turasaba buri munyarwanda kwitabira ibiganiro byo kwibuka bizajya bibera mu midugudu muri iki cyumweru cyo kwibuka”.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



