Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 55 ya Julia Roberts, umukinnyi wa sinema w’icyamamare muri Hollywood, abafana barimo gusubiramo amateka y’ukuri y’akataraboneka amuhuza n’impirimbanyi y’uburenganzira bw’abirabura, Martin Luther King Jr. n’umugore we, Coretta Scott King .
Ku wa Gatanu, ubwo Roberts yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, abakoresha imbuga nkoranyambaga baganiriye kuri videwo y’ibiganiro yagiranye n’umunyamakuru Gayle King muri Nzeri, ubwo yavugaga uburyo izi mpirimbani z’uburenganzira bw’Abirabura zafashije ababyeyi be.
Umwe mu bafana be yashyize kuri Twitter amashusho y’ikiganiro Roberts yagiranye na King mu birori bya A&E Networks and History Channel byiswe”History Talks” byabereye i Washington, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yandika muri caption agira ati: “Nsishobora guhagarika kubitekerezaho kuva nabisoma.”

Martin Luther King na Coretta Scott King
Muri iyo videwo, King yasabye Roberts gusobanura uko byagenze umunsi yavukiyeho no kwerekana uwishyuye fagitire y’ibitaro.
Roberts, umustar wegukanye igihembo cya Academy Award yasubije imbaga agira ati: “Nibyo, ubushakashatsi bwe ni bwiza cyane.” “Umuryango wa King wanyishyuriye amafaranga y’ibitaro.”
Gayle King yashatse ibisobanuro birambuye agira ati: “Martin Luther King Jr. na Coretta Scott King. Kuki babikoze? ”
Grateful that #JuliaRoberts shared this story with @GayleKing and that so many people have been awed by it.
I know the story well, but it is moving for me to be reminded of my parents’ generosity and influence.#CorettaScottKing #MLK pic.twitter.com/Hn9yOVxYIL
— Be A King (@BerniceKing) October 31, 2022
Roberts yavuze ko ababyeyi be, Betty Lou Bredemus na Walter Grady Roberts, batashoboraga kwishyura fagitire y’ibitaro amaze kuvuka mu 1967.
Ati: “Ababyeyi banjye bari bafite ishuri ryigisha ubuhanzi muri Atlanta ryitwa Actors and Writers Workshop.” “Umunsi umwe, Coretta Scott King yahamagaye mama amubaza niba abana be bashobora kuza mu ishuri kuko bari bafite ikibazo cyo kubona ahantu hakwakira abana be. Maze mama ati ‘Yego. Baze. ‘”
Yongeyeho ati: “Ubwo rero bose babaye inshuti, kandi badufasha kuva mu bihe bikomeye.”
King yavuze ko umubano wari hagati y’ababyeyi ba Roberts na ba King “udasanzwe” maze avuga ko igikorwa cy’ineza cy’amateka cyagize “urufatiro” rwagize Roberts uwo ari we.
Roberts aramusubiza ati: “Yego rwose.”

Julia Roberts ni umukinnyi wa filimi w’icyamamare
Nyuma yo kumva ibi, umwe mu bakunzi baa Julia Roberts kuri twitter yagize ti: “Wow, ntabwo nari mbizi. MLK n’umuryango we bashinze urufatiro rurerure cyane. Imana ibahe umugisha. ”
Undi yagize ati: “Buri gihe nasanze Julia Roberts ari umukinnyi w’amafirime utangaje, kandi rwose muri 3 ba mbere banjye b’ibihe byose. Iyi nkuru insigiye umunezero mwinshi kuko ubu namenye ko ari n’umuntu utangaje. ”
Nubwo benshi mu bakoresha Twitter bagaragaje ko batari bazi amateka ya Julia Roberts, isano ye na Martin Luther King Jr. na Coretta Scott King yagaragaye mbere.
Umwaka ushize, urubuga Obsev rwanditse ku ivanguramoko ababyeyi ba Julia Roberts bahuye na ryo kubera kwemerera abana b’Abirabura kwiga mu ishuri ryabo.
Nkuko Obsev yabitangaje, umwe muri abo bana ni umukobwa wa Martin Luther King witwa Yolanda King, wapfuye mu 2007 afite imyaka 51.



2 Responses
Uko Martin Luther King yafashije umuryango w’umukinnyi wa filimi Julia Robert igihe ivanguramoko ryabicaga
Julian numuzungu cyangwa se numwirabure
Uko Martin Luther King yafashije umuryango w’umukinnyi wa filimi Julia Robert igihe ivanguramoko ryabicaga
Julian numuzungu cyangwa se numwirabure