Uko Museveni yigaruriye Kayumba na Bizimungu muri gahunda ye ku Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ngo yifuje gukomeza kugenzura u Rwanda kuva kera abinyujije muri Kayumba Nyamwasa na Pasiteri Bizimungu, wabaye Perezida w’u Rwanda nyuma y’intambara na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaza kuva ku butegetsi mu 2000 yeguye ku mirimo ye nk’uko inkuru dukesha The New Times ivuga.

Iyi nkuru itangira ivuga ko umwanya Kayumba Nyamwasa aherutse guhabwa n’ikinyamakuru New Vision cya Leta ya Uganda ari bumwe mu buryo bwo kwereka abasomyi ko Kayumba ari umugabo w’inyangamugayo kandi w’umunyamurava wabashije guhagarara agahangara ubuyobozi bwa Perezida Kagame.

Ngo ku bazi Kayumba ariko basomye iki kiganiro umwanzuro bakuyemo rukumbi nuko ikindi gice cye kitagaragajwe kuko ngo mu buzima bwe nta na rimwe yigeze aharanira indi mpamvu itari inyungu ze zigamije icyubahiro no gusingizwa.

Bivugwa ko Kayumba n’umusirikare wamwinjije mu gisirikare bahawe ipeti rya Private, nyuma Kayumba akagirwa uwungirije umuyobozi w’Akarere ka Gulu, mu majyaruguru ya Uganda, aho ngo yifashishije uyu mwanya n’ubutunzi mu kugura ipeti rya Second Lieutenant.

Umwe mu binjiranye na Kayumba mu gisirikare ariko wagumye ku ipeti rya Private kugeza mu 1990 waganiriye na The New Times agira ati: “ Mu 1986 iyo wabaga ufite amafaranga washoboraga kujya ku biro bya NRA ukishyura ushinzwe kubika inyandiko cyangwa umusirikare mukuru ukagura ipeti ,”

Hagati aho, ngo Gulu yari yarabaye ahantu hadasanzwe kuri Kayumba. Ngo ntiyigwijeho ubutunzi gusa binyuze mu bwambuzi, nk’ubw’ibyuma bisya yajyanye Masaka, ahubwo ngo yanabashije kwiyegereza abantu b’ingenzi bakundaga gusura amajyaruguru kubera inyeshyamba zari zikomeje kubangamira ubuyobozi bwa NRA.

Aha ngo niho yabashije kumenyanira na Salim Saleh na Perezida Museveni mu ruzinduko rumwe bakoreye muri Gulu mu ntambara, ndetse amenyana na Fred Rwigema wahise amwinjizamo igitekerezo cyo kubohora u Rwanda.

Ibintu by’ubusahuzi ariko ngo Kayumba ntiyatanye nabyo. Mu 1990, Ingabo za FPR zafashe Nyagatare mu rugamba rwaguyemo abarwanyi benshi bayo. Nyamara, mu gihe ngo abandi bari bakiri mu rujijo, Kayumba yabashije gusahura inka z’abaturage bo mu Mutara bari bahunze imirwano, azijyanira ubwe mu ifamu ye yari ahitwa Mpororo nk’uko abarwanye urwo rugamba babyemeza.

Mu 1994 FPR imaze gufata ubutegetsi, Kayumba yabaye uwungirije umukuru wa jandarumori, vuba azamuka mu ntera aba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Museveni na murumuna we, Salim Saleh ngo babonaga inshuti yabo yo muri Gulu nk’inzira bazifashisha muri gahunda bari bafite ku Rwanda.

Kayumba nawe ngo akaba yaribonaga nk’umuhuza w’ibihugu byombi nubwo ngo byari imibanire hagati y’abantu ku giti cyabo aho kuba imibanire hagati ya za leta. Ariko, ngo barushijeho kuba inshuti za hafi ku buryo mu 1998 Kayumba yavuganaga kenshi na Museveni.

Ngo kubera ko yakundaga gutebya ndetse akishimira ko bamutebyaho, yatumye umusirikare mugenzi we amenya ko yavuganaga na Museveni maze uyu ati: “ Ubwo umunsi umwe naramubajije, ni gute umugaba w’ingabo w’igihugu avugana n’umuyobozi w’ikindi gihugu ?”

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko gahunda yose Museveni yari afite ku Rwanda, binyuze kuri Kayumba, vuba yabashije kuyijyanamo na Perezida Pasiteri Bizimungu. Ngo mu 1996, Museveni yasuye u Rwanda, maze mu ruzinduko rwe ajyana na Perezida Bizimungu kuri Kaminuza y’u Rwanda I Huye aho bari bagiye kuganira n’abanyeshuri.

Gusa, vuba ngo byamenyekanye ko mu rugendo rw’amasaha ane bakoranye, kugenda no kugaruka, bombi batangiye ibiganiro byo kugambanira Perezida Kagame, wari visi perezida icyo gihe. Aha ngo ni naho ibibazo bya Bizimungu byatangiriye.

Ngo byari bigoye kumva ko Museveni yabashije kugira perezida Bizumungu ndetse na Kayumba, nk’umugaba w’ingabo, intasi ze. Mu 1998 ngo nibwo hatangiye igisa nko kugenzura Bizimungu harimo n’icyemezo cyo gutandukanya umwanya w’umukuru w’igihugu n’umukuru w’ishyaka.

Guhunga urugamba

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko mu 2000 u Rwanda rwari rwugarijwe n’abitwaje ibirwanisho mu majyarguru no mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu. Ngo abahoze mu gisirikare cyatsinzwe bagera mu 10,000 bari barabashije gucengera ndetse bakangisha kongera gufata igihugu bagamije gukomeza jenoside.

Icyo gihe, ngo mu kwikunda kwe, uwari umugaba w’ingabo yabonye ari umwanya mwiza wo kujya gukomeza amasomo mu Bwongereza.

Icyari kigamijwe ariko ngo vuba cyahise kimenyekana. Ubwo yari mu Bwongereza, Kayumba ngo yakundaga kujya i Paris, aho yabonanaga n’Urwego rw’iperereza rw’u Bufaransa ndetse n’abayobozi ba Uganda. Aba ngo nabo bamusuraga mu Bwongereza.

Ngo ntibyagarukiyeho. Mu 2007, Patrick Karegeya, bashinganye RNC, yahunze igihugu anyuze muri Uganda, aho ngo yakiriwe acyambuka umupaka, akoroherezwa kwimukira muri Afurika y’Epfo. Ubwo yari muri Afurika y’Epfo, ngo yakiriye umushyitsi w’ibanga uturutse muri Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde. Uwo ngo nta wundi yari Kayumba Nyamwasa.

Ibi ngo ntibyatinze kugera i Kigali, maze Kayumba aza gutaha ageze i Kigali amenya ko abayobozi bamenye ko yasuye Karegeya kandi ko iki cyaha gishobora kumugiraho ingaruka zikomeye. Umwe mu babizi ati: “ Niyo mpamvu yafashe icyemezo cyo guhunga .”

Iyi nkuru ikaba isoza ivuga ko Perezida Museveni yifuje gukoresha Kayumba ari imbere mu gihugu, byananirana agapanga kumuhungisha kugirango umugambi we ukomereze hanze y’igihugu. Uwaganiriye na The New Times ati: “ Kayumba yaramenyekanye Museveni ahungisha intasi ye ,”

Uyu yongeyeho ko Kayumba muri Uganda yakiriwe n’abasirikare bakuru barimo Gen. Salim Saleh na Gen Kale Kayihura ngo bari bamutegereje  akimara kwambuka umupaka akinjira ku butaka bwa Uganda. Ati: “ Ibyo bari gukora ubu muri New Vision ni inkuru ishaje .”

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *