Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Lt. Gen. Muhoozi Kaineruga yahishuye uko Se yigeze gukanga abasirikare bakuru mu ngabo za Leta (UPDF) yifashishije umugore we, Janet Museveni.
Gen. Kainerugaba yatangaje ko byabaye mu Gushyingo 2003 ubwo UPDF yari ihanganiye n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa LRA washinzwe na Joseph Kony mu gace ka Teso.
Uyu musirikare yavuze ko icyo gihe Museveni wari kumwe na Janet yatumijeho inama y’abasirikare bakuru bose mu majyaruguru ya Uganda, ababwira ko bagomba gutsinda abarwanyi ba LRA.
Uwo munsi, ngo uyu Mukuru w’Igihugu yabwiye aba basirikare barimo Gen. Kainerugaba ko nibadatsinda uru rugamba, aragira Janet Komanda ushinzwe ibikorwa byose by’igisirikare mu majyaruguru ya Uganda.
Gen. Kainerugaba yagize ati: “Inama yabereye muri Soroti. [Museveni] yaje ari kumwe na Mama Janet. Yaratubwiye ngo nimudakora ibihagije murwanya LRA, yarimo gutekereza kugira Mama Janet Komanda w’ibikorwa byose mu majyaruguru ya Uganda.”
Uyu musirikare abona ko iri jambo ryongereye imbaraga abasirikare bakuru bari muri iyi nama, rituma mu cyumweru cyakurikiyeho bica Charles Tabuley wari uwa gatatu ukomeye ku buyobozi bwa LRA.


