Hamenyekanye uko Ambasaderi wa Iran muri Autriche, Assadollah Assadi yinjiye igisasu cyiswe nyina wa satani (Mother of Satan) ngo kijyanwe mu nama yari kubera mu Mujyi wa Paris ahari hateraniye abadepite b’Abongereza n’umunyamategeko wa Perezida wa Amerika, Rudy Giuliani. Uyu mugambi waburijwemo mu 2018 wari ugamije guhitana abadepite bakurikira: Bob Blackman, Matthew Offord, Sir David Amess, Theresa Villiers na Roger Godsiff bari muri iyi nama yigaga ku gushyigikira ubwisanzure na demukarasi muri Iran kuwa 30 Kamena 2018. Umugambi wari uteye ute? Dailymail dukesha iyi nkuru ivuga ko Assadi yageze ku kibuga cy’indege cya Vienna Muri Autriche afite igikapu cy’abadipolomate (iki ntigisakwa ubusanzwe). Iki cyarimo bombe yiswe nyina wa satani cyari guturitsa Umujyi wa Paris. Byari biteganyijwe ko i Vienna, Assadi w’imyaka 48, aha iki gikapu abandi bantu babiri ari nabo bari kukijyana mu Mujyi wa Paris, ahaberaga inama bivugwa yarimo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Iran. Ngo yageze muri uyu mujyi mbere y’uko inama iba mbere yo kuva i Tehran. Assadi bivugwa ko ari mu nzego z’ubutasi za Iran ndetse no muri Minisiteri y’Umutekano ya Iran, yahaye igikapu umugore n’umugabo; umwe w’Umubiligi undi w’Umunya-Iran bitwa Nassimeh Naami, w’imyaka 36, na Amir Saadouni ufite 40 nabo berekeza mu Bufaransa, bakoresheje imodoka. Kidobya muri uyu mugambi yavuye he? Abapolisi b’Ababiligi bahagaritse imodoka y’aba bombi, ubwo yari igeze hafi n’Umujyi wa Antwerp, basanga ibiturika mu gikapu ndetse bifite n’imbarutso zabyo. Aba bahise batabwaa muri yombi, Assadi we afatwa nyuma ubwo yari yerekeje mu Budage nta budahangarwa afite. Kuri ubu, aba batatu bari kuburanishwa ariko hariyongeraho undi witwa Mehrdad Arefani w’imyaka 57.

Abadepite b’Abongereza bari guhitanwa n’umugambi wa Iran

Ambasaderi wa Iran muri Autriche, Assadollah Assadi/Dailymail


