Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruheruka kwemeza amakuru y’uko umusore witwa Turatsinze Eric ari mu bantu bikekwa ko bishwe na Kazungu Denis rumaze icyumweru rufunze.
Kazungu watawe muri yombi ku wa Kabiri tariki ya 05 Nzeri, arakekwaho icyaha cyo “kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga” iherereye mu Busanza ho mu mujyi wa Kigali.
Kuri ubu isuzuma ry’imirambo yasanzwe kwa Kazungu rikomeje gukorerwa muri Laboratwari y’ibimenyetso bikoreshwa mu butabera (Forensic Laboratory), kugira ngo hamenyekane amazina y’abo akekwaho kwica.
Mu bamaze kumenyekana ko baba barishwe n’uriya mugabo harimo Turatsinze Eric w’imyaka 23.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry aheruka kwemeza ko Turatsinze ari mu bishwe na Kazungu, ndetse ko uyu mugabo yanabyiyemereye.
Ati: “Turatsinze Eric, yavutse mu 1998, yari mu bishwe na Kazungu Denis kandi ubwe yiyemerera ko yamwishe. Umuryango we wamenyeshejwe. Iperereza rigeze ku rwego rwa Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga, dutegereje ibizava mu bisubizo by’ibizamini bya DNA.”
Mushiki wa nyakwigendera witwa Ingabire Grace, avuga ko muri Werurwe 2022 batangiye kumubura kuri telefoni. Byari nyuma y’igihe gito avuye i Kayonza ajya mu mujyi wa Kigali, aho yari yagiye gushaka imibereho.
Turatsinze agera muri Kigali ngo yakiriwe n’umwe muri bene wabo wari utuye mu Gisimenti i Remera.
Ingabire avuga ko ku wa 09 Werurwe 2022 bahamagawe n’uwari ucumbikiye uriya musore abamenyesha ko yabuze.
Umuryango we ukimenya iyo nkuru ngo watangiye kumushakishiriza hose, uhereye ahantu hasanzwe nko kwa bene wabo, ariko ntiyaboneka.
Ngo byageze n’aho bamushakira muri gereza zitandukanye ndetse n’ibigo bitangirwamo imyitozo ya gisirikare bakeka ko yaba yaragiye ku ikosi rwihishwa, gusa hose baraheba.
Umuryango wa Turatsinze ntiwigeze kongera kumva inkuru iyo ari yo yose mu gihe kingana n’umwaka n’igice cyakurikiyeho, kugeza mu cyumweru gishize ubwo inkuru yabaga kimomo ko hari umugabo wajyaga wica abantu akabashyingura iwe watawe muri yombi.
Ingabire yabwiye ikinyamakuru The New Times ko nyuma y’iyi nkuru ari bwo bamenye ko musaza we ari mu bishwe na Kazungu.
Ati: “Nyuma yo kumva inkuru kimomo y’ubwicanyi bwa Kazungu, umwe muri ba marume yagize amakenga. Yaketse ko Eric yaba ari mu bishwe.”
Uyu nyirarume ngo ubwo yabazaga muri RIB, yakiriye amakuru ababaje cyane.
Ati: “Bamweretse indangamuntu ya Turatsinze yabonetse mu byo Kazungu yari atunze.”
Mu rwego rwo kwemeza burundu ko Turatsinze ari mu bo uriya mugabo yishwe, ngo byabaye ngombwa ko se umubyara atumizwa i Kigali kugira ngo hakorwe ibizamini bya DNA.
Ingabire avuga ko we n’umuryango we batazi Kazungu, yemwe akaba atazi niba yari asanzwe aziranye na musaza we.
Avuga ko basabye RIB ko yabemerera bakaganira n’uriya mugabo kugira ngo bamubaze birambuye uko yahuye na Turatsinze, gusa uru rwego rubasubiza ko bazemererwa kumuvugisha ari uko indi mirambo y’abo akekwaho kwica yamenyekanye.



3 Responses
Uko umuryango w’umusore w’i Kayonza wamenye ko yaguye kwa Kazungu
Ariko ndumiwe koko!,nkuyu ngo ni gatindi Kazungu ubushinjacyaha buzamuhanisha iki koko?,harya ngo icy’urupfu cyakuweho?nicyo yarakwiye nawe akumva uko umubiri ubabazwa kandi byaha isomo n’abandi bose bakora nka KAZUNGU
Uko umuryango w’umusore w’i Kayonza wamenye ko yaguye kwa Kazungu
Iyi nterahamwe Kazungu izaburana ryari ngo nzageyo? Bizabere muri stade abashaka bose bazaze. Gusa ni agahomamunwa. Dufite inyamaswa bantu bigeze aha koko?
Uko umuryango w’umusore w’i Kayonza wamenye ko yaguye kwa Kazungu
Eric uruhukire mu mahoro, umuryango we ndabakomeje. Imiryango yose yiciwe n’uyu mugome nimukomere n’ubwo bitoroshye, Imana irakomeye kubirenza.