tuyisenge.png

Uko uwakatiwe imyaka 30 azira ibyaha bya jenoside yagiye acika ubutabera

Sangiza iyi nkuru

Nkundabanyanga Eugenie wari umaze imyaka 27 akurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi akaba yarigeze gukatirwa ariko ntafungwe, tariki ya 22 Mata 2021 yatawe muri yombi.

Aya makuru y’itabwa muri yombi rya Nkundabanyanga wavukiye mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera mu kiganiro kigufi yagiranye na BWIZA.

CP Kabera yagize ati: “Ni byo ari mu maboko y’ubugenzacyaha, afungiwe kuri sitasiyo ya Gikondo.”

Tuyisenge Jean Claude uhagarariye abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu Kagari ka Nyanza, yabwiye iki gitangazamakuru amakuru azi kuri Nkundabanyanga, we avuga ko izina rye nyakuri ari ‘Nyirankundabanyanga’.
tuyisenge.png

Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngo “Nyirankundabanyanga yari umudamu wubatse, ufite abakobwa batatu n’abahungu batanu, akagira n’umugabo wari umusirikare, yari Adjudant-chef mu ngabo z’u Rwanda za mbere. Yari umubyeyi wakunze kurangwa n’amacakubiri, wasangaga afite urwango rukomeye, arufitiye Abatutsi. Muri icyo gihe hari Abatutsi 6 cyangwa 7 baje guhungira mu rugo rwe, icyo gihe ategaka abahungu be ko bagomba gusohora Abatutsi bagiyeyo bakicwa. Muri abo ngabo haba hararokotse abagera kuri batatu, abandi barapfuye.”

Tuyisenge abajijwe niba Nkundabanyanga yarigeze akurikiranwa n’ubutabera, yavuze ko mu gihe Inkiko Gacaca zatangiraga, mu 2003 habayeho ikusanyamakuru, mu 2005 agera imbere y’urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Gatenga inshuro zigeze muri ebyiri.

Tariki ya 24 Nyakanga 2007, urukiko Gacaca rwa Gatenga rwanzuye ko ahamwe n’ibyaha, anakatirwa igifungo cy’imyaka 30. Tuyisenge ati: “Nyuma yo gukatirwa iyo myaka, Nyirankundabanyanga ntiyongeye kugaragara. Yitabye urukiko inshuro ebyiri, nyuma aragenda ntiyongera kugaragara.”

Mu 2011, Nkundabanyanga yongeye kugaragara mu Gatenga mu gihe cy’iminsi igera kuri itanu. Tuyisenge ati: “Biba ngombwa ko abarokotse n’abamuregaga bongera gutakambira inzego z’ubutabera ngo afatwe.” Ngo icyo gihe uwahamwe icyaha yongeye gutoroka, ajya mu mahanga.

Muri Mata 2014, ngo Nkundabanyangayatumye murumuna we ngo agende asabe imbabazi abarokotse jenoside b’i Nyanza ngo bamubabarire, ntahere mu mahanga, bamutumaho ngo we azagende azibisabire.

Nkundabanyanga yavuye mu mahanga, asubira mu Gatenga, abamurega bamuhamagarira inzego z’ubutabera, mu 2015 arafatwa, ashyikirizwa ubutabera mu 2017.

Gusa ngo nabwo yongeye gucika ubutabera, Tuyisenge ati: “Mu kongera rero gucika, ntabwo twigeze tumenya ngo yagiye ryari? Amakuru twatangiye kuyamenya 2018 ko n’ubundi yagiye.”

Tuyisenge akeka ko gucika ubutabera kwa Nkundabanyanga, hari abayobozi yise ‘abatagetsi’ baba babiri inyuma. Ati: “Biriya byose biba kuri we, ntabwo ari we ubyikoresha. Afite abari mu butegetsi bamuri inyuma.”

Nkundabanyanga ajya gufatwa, ngo abarokotse jenoside b’i Nyanza babanje kumubona ku bitangazamakuru bibiri: Umubavu na BTN TV bimugaragaza yarashinze ihema, atabaza avuga ko yarenganyijwe akamburwa isambu ye n’umushinja ibyaha bya jenoside.

Ubwo ngo bahamagaye inzego zishinzwe ubutabera kugira ngo zimukurikirane, kugeza ubwo yafashwe n’ubugenzacyaha, tariki ya 22 Mata 2021

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Uko uwakatiwe imyaka 30 azira ibyaha bya jenoside yagiye acika ubutabera
    ok murakoz cyane kuba mwaramufashe ubutabera ni bumurikirane ahanwe birakwiy guhanwa murakoz

  2. Uko uwakatiwe imyaka 30 azira ibyaha bya jenoside yagiye acika ubutabera
    ok murakoz cyane kuba mwaramufashe ubutabera ni bumurikirane ahanwe birakwiy guhanwa murakoz

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *