Umunya-Brazil Tulio de Oliveira, wavumbuye ubwoko bushya bwo Covid-19 avuga ko Abantu nibakomeza kwemerera iki cyorezo gukomeza gukwirakwira ari nako kizagenda kirushaho kumenyera kwanduza abantu.
Oliveira ni umuyobozi wa laboratwari ya Krisp yo mu Ishuri ry’ubuvuzi ryitiriwe Mandela ryo muri Kaminuza ya KwaZulu-Natal muri Durban, ho muri Afurika y’Epfo, aho aba kuva mu 1997. Niwe wari uyoboye itsinda ryavumbuye ubwoko bushya bwa Covid-19 muri iki gihugu, asangiza ibyo yagezeho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ari nabyo byatumye u Bwongereza buvumbura ubundi bwoko bushya bivugwa ko bwandura cyane kurusha ubwoko bwari busanzwe, muri iki gihugu.
Nk’uko byemezwa na Oliveira, ubu bwoko bubiri bushya bwagaragaye muri Afurika y’Epfo no mu Bwongereza bwandura vuba kurusha ubwa mbere, ariko kugeza ubu ntiharamenyekana niba bunica kurusha ubwa mbere nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Ubu bwoko hari ibyo bujya guhuriraho, ariko buhindagurika bitandukanye. Bwombi bufite ihinduka, ryitwa N501Y, riherereye mu gice cyingenzi cya virusi, rikoreshwa mu kwanduza uturemangingo mu mubiri w’umuntu.
Muri Afurika y’Epfo, ubwoko bushya bwagaragajwe na Oliveira n’itsinda rye ngo ni bwo nyirabayazana w’inkubiri ya kabiri y’icyorezo muri iki gihugu. Yahise ikwirakwira kandi ihinduka ubwoko bwa virusi bwiganje mu bice bimwe na bimwe.
Ubwoko bushya bwabonetse mu Bwongereza nabwo bwandura vuba cyane, bwahise bukwira mu majyepfo y’uburasirazuba bw’u Bwongereza, bituma hashyirwaho amabwiriza mashya yo kubukumira ndetse abaturage bashyirwa mu kato.
Mu cyumweru gishize ibihugu bitandukanye bikaba byarabaye bihagaritse ingendo z’indege zituruka mu Bwongereza, mu rwego rwo kugirango babuze ubwo bwoko bushya gukwirakwira n’ahandi.


