Ukraine: Abacanshuro ba Wagner Group biciwe mu gitero cyagabwe kuri hotel bari bacumbitsemo

Sangiza iyi nkuru

Abacanshuro bakorera Ikigo cy’Abarusiya, Wagner Group biciwe mu gitero cyagabwe n’ingabo za Ukraine kuri hotel aho benshi bari bakambitse mu mujyi wo mu karere ka Luhansk kigaruriwe n’u Burusiya nk’uko byatangajwe na Guverineri w’akarere ka Ukraine .

Ku Cyumweru, Guverineri wa Luhansk uri mu buhungiro, Serhiy Haidai, mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Ukraine yavuze ko Ukraine yagabye igitero kuri hotel yo mu mujyi wa Kadiivka, mu burengerazuba bwo hagati muri Luhansk. Amafoto yashyizwe ku muyoboro wa Telegramu yerekanaga inyubako yangiritse cyane.

Haidai yagize ati: ” Umubare munini w’abari bahari barapfuye.”

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya ntabwo yahise iboneka kugira ngo itange ibisobanuro kandi ibiro ntaramakuru Reuters ntibyashoboye kugenzura mu bwigenge ayo makuru.

Igice kimwe cy’ibitangazamakuru byo muri Ukraine cyasubiyemo abayobozi baho bavuga ko iyi hotel yari imaze igihe ifunzwe, mu gihe ibiro ntaramakuru by’igihugu cy’u Burusiya, TASS, byavuze ku muyoboro wabyo wa Telegram ko hotel y’i Stakhanov, izina ry’ikirusiya rya Kadiivka, yashenywe n’igitero cya misile za HIMARS ya Ukraine kandi abakozi bashinzwe ubutabazi bari brimo gusukura amatongo nk’uko umuyobozi waho abitangaza.

Haidai ntabwo yatanze imibare y’abantu bahitanwe n’igitero, ariko yavuze ko abarokotse icyo gitero babuze ubuvuzi buhagije bwo kubitaho.

Ati: “Nzi neza ko byibuze 50 ku ijana by’abashoboye kurokoka bazapfa mbere yo kwivuza”. Ati: “Ni ukubera ko no mu karere kacu ka Luhansk, bibye ibikoresho.”

Haidai mbere yatangaje ko ibitero byagabwe n’ingabo za Ukraine ku bindi bipimo byo mu karere ka Luhansk, harimo no ku cyicaro gikuru cya Wagner mu mujyi wa Popasna muri Kanama.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *