Abayobozi bo mu burasirazuba bwa Ukraine baravuga ko abantu bagera kuri 60 bishwe igihe igisirikare cy’u Burusiya cyateraga ibisasu ku ishuri aho bari bahungiye mu mudugudu wa Bilohorivka.
Igitero cyabaye ku mugoroba wo ku wa gatandatu, maze Serhiy Gaidai, guverineri w’akarere ka Luhansk, avuga ko abantu bagera kuri 90 bari mu ishuri igihe ryaraswagaho, bigatuma umuriro wibasira inyubako nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.
Ku cyumweru, Gaidai yanditse ubutumwa bwa Telegram, yemeza ko hapfuye abantu babiri ba mbere. Ati: “Inkongi y’umuriro yazimye nyuma y’amasaha agera kuri ane, hanyuma amatongo arahanagurwa, kandi ikibabaje ni uko imirambo y’abantu babiri yabonetse.”
“Abantu 30 bavanywe mu matongo, barindwi muri bo bakomeretse. Abantu mirongo itandatu bashobora kuba barapfiriye munsi y’inyubako.”
Guverineri yongeyeho ko ibisasu by’Uburusiya byahitanye kandi abahungu babiri, bafite imyaka 11 na 14, mu mujyi wa Pryvillia.


