TUFO62XIYJLBBMGLLQIO5BO3MQ

Ukraine: Igitero simusiga cy’u Burusiya cyahitanye 4 i Kyiv

Sangiza iyi nkuru

U Burusiya bwagabye igitero kinini kuri Ukraine, bukoresheje drones amagana na misile nyinshi nyuma y’uko Perezida Putin yijeje kwihorera ku gitero cyagabwe mu karere kigaruriwe n’u Burusiya.

Abantu bane bapfuye abandi barenga 50 barakomereka i Kyiv no mu turere tuyikikije, mu ijoro ryose kugeza kuri iki cyumweru, aho ibisasu byaturikiye mu karere kose, ndetse bivugwa ko byangije inyubako zo guturamo ndetse n’amashuri.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko misile igenda ku muvuduko ukubye uw’ijwi inshuro runaka yo mu bwoko bwa Oreshnik yakoreshejwe mu gitero cyagabwe kuri Bila Tserkva, umujyi uri mu Karere ka Kyiv.

Iki gitero cyaje gikurikira umuburo wa Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, wo kwihorera nyuma yo gushinja Ukraine kugaba igitero simusiga ku icumbi ry’abanyeshuri mu mujyi wa Starobilsk ku wa Gatanu aho abantu 18 bishwe nk’uko bitangazwa na BBC.

Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo za Ukraine bwavuze ko bagabye igitero hafi ya Starobilsk mu burasirazuba bwa Ukraine bwigaruriwe n’u Burusiya, ariko bakomeza bavuga ko cyibasiye umutwe w’ingabo kabuhariwe z’u Burusiya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *